Gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza yateye intambwe iyiganisha ku ntsinzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga amategeko y’u Bwongereza, Umutwe w’Abadepite; yemeje umushinga w’amasezerano Guverinoma y’iki Gihugu yagiranye n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro.

Uyu mushinga wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, wari umaze iminsi ugibwaho impaka mu Nyeko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite [House of Commons], yawutoye ku majwi 320 kuri 276, bivuze ko watowe ku bwiganze bw’ikinyuranyo cy’amajwi 44.

Uyu mushinga utowe nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zivuguruye amasezerano ajyanye no kurengera abimukira, byakozwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere.

Sunak akomeje kuvuga ko uko byagenda kose uyu mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda uzagerwaho, ku buryo aba mbere bagomba koherezwa muri uyu mwaka.

Nyuma yo kwemezwa na House of Commons, biteganyijwe ko uzohererezwa umutwe wa Sena ‘House of Lords’ ari na wo uzemeza uyu mushinga, ubundi ukajyanwa imbere y’Abamacamanza ba Compel kugira ngo bemeze ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abimukira.

Nyuma yo kwemezwa n’Abacamanza ba Compel, bizanaha ububasha Abaminisitiri w’u Bwongereza gutesha agaciro izindi mpamvu zose zaba ari mpuzamahanga cyangwa z’imbere mu Gihugu zakwitambika iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Gusa nanone hari impungenge ko mu mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko wa House of Lords ugomba kwemeza uyu mushinga nk’itegeko, Rishi Sunak n’ishyaka rye, atari bo bafitemo umubare munini.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yabwiye BBC ko ibyavuzwe ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyo koherezwamo abo bimukira, atari ikibazo kireba u Rwanda ahubwo ko kireba u Bwongereza.

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko igihe abimukira baba batoherejwe, u Rwanda rushobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye, kuko yari ayo kuzita kuri abo bimukira n’impunzi, bityo ko igihe baba bataje rwayasubiza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru