Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine wari kuramukira mu myigaragambyo iwe hagoswe

radiotv10by radiotv10
18/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine wari kuramukira mu myigaragambyo iwe hagoswe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine mu muziki, wanahanganye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021, yafungiwe iwe nyuma y’uko Igipolisi n’igisirikare bagose urugo rwe, ku munsi yagombaga kujya mu myigaragambyo yo kwamagana ikibazo cy’imihanda yangiritse bikabije.

Byari biteganyijwe ko Bobi Wine n’abamushyigikiye, bakora imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, bamagana uburyo imihanda muri iki Gihugu cya Uganda, yangiritse bikabije.

Bobi Wine kandi wari wateguranye iyi myigaragambyo n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bavuga ko bibabaje kubona imihanda yarangiritse muri iki Gihugu, nyamara cyitegura kwakira inama ebyiri zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uyu munyapolitiki wanamamaye mu buhanzi, uri mu bafite abayoboke benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yavuze ko igisirikare n’Igipolisi bamubujije kuva iwe mu gace ka Magere mu Majyaruguru ya Kampala.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bobi Wine yagize ati “Abasirikare n’abapolisi benshi bagose urugo rwanjye basa nk’abamfungiye mu nzu, ariko imyigaragambyo yo irarimbanyije. Musane imihanda yacu! Murekure imfungwa za Politiki! Mureke Uganda yibohore!”

Bobi Wine wakunze gufungirwa iwe, yahatanye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021 aho yaje amukurikira mu majwi, yagize 35% mu gihe Museveni yagize 59%.

Bobi Wine ni umwe mu banyapolitiki bafite abayoboke benshi muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − two =

Previous Post

Andi mafoto y’Abasirikare ba RDF basoje imyitozo ihanitse y’urugamba rw’amasasu no kurwanisha umubiri

Next Post

Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya
IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.