Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine wari kuramukira mu myigaragambyo iwe hagoswe

radiotv10by radiotv10
18/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine wari kuramukira mu myigaragambyo iwe hagoswe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine mu muziki, wanahanganye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021, yafungiwe iwe nyuma y’uko Igipolisi n’igisirikare bagose urugo rwe, ku munsi yagombaga kujya mu myigaragambyo yo kwamagana ikibazo cy’imihanda yangiritse bikabije.

Byari biteganyijwe ko Bobi Wine n’abamushyigikiye, bakora imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, bamagana uburyo imihanda muri iki Gihugu cya Uganda, yangiritse bikabije.

Bobi Wine kandi wari wateguranye iyi myigaragambyo n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bavuga ko bibabaje kubona imihanda yarangiritse muri iki Gihugu, nyamara cyitegura kwakira inama ebyiri zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uyu munyapolitiki wanamamaye mu buhanzi, uri mu bafite abayoboke benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yavuze ko igisirikare n’Igipolisi bamubujije kuva iwe mu gace ka Magere mu Majyaruguru ya Kampala.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bobi Wine yagize ati “Abasirikare n’abapolisi benshi bagose urugo rwanjye basa nk’abamfungiye mu nzu, ariko imyigaragambyo yo irarimbanyije. Musane imihanda yacu! Murekure imfungwa za Politiki! Mureke Uganda yibohore!”

Bobi Wine wakunze gufungirwa iwe, yahatanye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021 aho yaje amukurikira mu majwi, yagize 35% mu gihe Museveni yagize 59%.

Bobi Wine ni umwe mu banyapolitiki bafite abayoboke benshi muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − sixteen =

Previous Post

Andi mafoto y’Abasirikare ba RDF basoje imyitozo ihanitse y’urugamba rw’amasasu no kurwanisha umubiri

Next Post

Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

Comoros: Hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha nyuma y’uko hari abigaragambije bagakora ibidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.