Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Ibyo bakunze gusabwa gucikaho baracyabikora ariko nabo ngo ni amaburakindi

radiotv10by radiotv10
24/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Ibyo bakunze gusabwa gucikaho baracyabikora ariko nabo ngo ni amaburakindi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, bararana n’amatungo magufi mu nzu arimo n’azwiho kugira umwanda ukabije nk’ingurube, mu gihe Inzego z’ubuyobozi zidahwema gusaba abantu kubicikaho, ariko bo bakavuga ko na bo bitabanezeza ahubwo ko ari ukubera ubujura bw’aya matungo bwakajije umurego.

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo, babwiye RADIOTV10 ko na bo bataba bishimiye kurarana n’amatungo mu nzu kuko babizi ko bitera umwanda ndetse byanavamo indwara zinyuranye, ariko ko babona nta kundi babigenza.

Umuturage witwa Maombi utuye mu Murenge wa Nyundo, avuga ko afite itungo yaragijwe n’umugiraneza kugira ngo niribyara bazagabane, bityo ko atatinyuka kuriraza hanze, kuko bahita baritwara.

Yagize ati “None se ninkaraza hanze bakakajyana nzamwishyura ibyo nkuye he? Iyi nzu ya Leta bampaye se ni yo nzamubwira ngo ayijyane?”

Undi muturage wo mu Murenge wa Nyamyumva, na we yagize ati “Aho uryamye ni ho ukaraza, none se wajya kurara mu mwanda ufite amahoro? Uvuze ngo nayubakiye iiikoni ntabwo wayitunga baraza bakayitwara.”

Aba baturage bavuga ko n’iyi itungo wariraza mu yindi nzu batararamo, abajura baza bakayitobora, ku buryo babona ntakindi bari gukora uretse kujya bararana na yo mu nzu, gusa bakagira icyo basaba Leta.

Umwe ati “Turasaba ko Leta yakurikirana ibyo bisambo nk’abo basore bakabashakira n’imyuga abaturage bakabona icyo kurya cyabo.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko bagiye kurushaho gufatanya n’aba baturage kugira ngo icyo kibazo kibatera kurarana n’amatungo gicike burundu.

Ati “Ntabwo ari igisubizo kiva ku buyobozi gusa, ahubwo tugifatanya n’abo baturage kuko igisubizo kiri ku marondo kandi abaturage ubwabo ni bo barara amarondo, nibo bafite ayo matungo, ni na bo bicara ubwabo bagapanga uko barahagarika ubwo bujura cyangwa bakabukumira, naho ubundi niba bibwa bafite ukuri ariko nanone bamenye y’uko ikibazo kiri hafi yabo kandi bagifite mu bushobozi.”

Ingingo y’umutekano w’ibintu n’abantu iri mu byagarutsweho na raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB yo mu kwezi k’Ukwakira 2023 igaragaza ko urwego rw’umutekano rukiri ku isonga mu kwizerwa n’abaturage ku manota 93,63% mu gihe rwari kuri 95.53% umwaka umwe mbere yaho bivuze ko rwasubiye inyuma 1.90%.

Iyi raporo igaragaza ko uku gusubira inyuma gukomoka ku mutekano w’ibintu wizewe n’abaturage ku kigero cya 69.80% bivuye kuri 86.61%.

N’ingurube izwiho kugira umwanda mwinshi bayiraza mu nzu
Bavuga ko na bo ari amaburakindi

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 2 =

Previous Post

Ntimugatinye ibitumbaraye- Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda ku bimaze iminsi biriho

Next Post

Hari n’uvuga ko uwo bahuye yamuteye umwaku- P.Kagame yagaragaje impamvu z’urwitwazo z’abica inshingano

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari n’uvuga ko uwo bahuye yamuteye umwaku- P.Kagame yagaragaje impamvu z’urwitwazo z’abica inshingano

Hari n’uvuga ko uwo bahuye yamuteye umwaku- P.Kagame yagaragaje impamvu z’urwitwazo z’abica inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.