Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, bararana n’amatungo magufi mu nzu arimo n’azwiho kugira umwanda ukabije nk’ingurube, mu gihe Inzego z’ubuyobozi zidahwema gusaba abantu kubicikaho, ariko bo bakavuga ko na bo bitabanezeza ahubwo ko ari ukubera ubujura bw’aya matungo bwakajije umurego.
Bamwe mu bo mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo, babwiye RADIOTV10 ko na bo bataba bishimiye kurarana n’amatungo mu nzu kuko babizi ko bitera umwanda ndetse byanavamo indwara zinyuranye, ariko ko babona nta kundi babigenza.
Umuturage witwa Maombi utuye mu Murenge wa Nyundo, avuga ko afite itungo yaragijwe n’umugiraneza kugira ngo niribyara bazagabane, bityo ko atatinyuka kuriraza hanze, kuko bahita baritwara.
Yagize ati “None se ninkaraza hanze bakakajyana nzamwishyura ibyo nkuye he? Iyi nzu ya Leta bampaye se ni yo nzamubwira ngo ayijyane?”
Undi muturage wo mu Murenge wa Nyamyumva, na we yagize ati “Aho uryamye ni ho ukaraza, none se wajya kurara mu mwanda ufite amahoro? Uvuze ngo nayubakiye iiikoni ntabwo wayitunga baraza bakayitwara.”
Aba baturage bavuga ko n’iyi itungo wariraza mu yindi nzu batararamo, abajura baza bakayitobora, ku buryo babona ntakindi bari gukora uretse kujya bararana na yo mu nzu, gusa bakagira icyo basaba Leta.
Umwe ati “Turasaba ko Leta yakurikirana ibyo bisambo nk’abo basore bakabashakira n’imyuga abaturage bakabona icyo kurya cyabo.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko bagiye kurushaho gufatanya n’aba baturage kugira ngo icyo kibazo kibatera kurarana n’amatungo gicike burundu.
Ati “Ntabwo ari igisubizo kiva ku buyobozi gusa, ahubwo tugifatanya n’abo baturage kuko igisubizo kiri ku marondo kandi abaturage ubwabo ni bo barara amarondo, nibo bafite ayo matungo, ni na bo bicara ubwabo bagapanga uko barahagarika ubwo bujura cyangwa bakabukumira, naho ubundi niba bibwa bafite ukuri ariko nanone bamenye y’uko ikibazo kiri hafi yabo kandi bagifite mu bushobozi.”
Ingingo y’umutekano w’ibintu n’abantu iri mu byagarutsweho na raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB yo mu kwezi k’Ukwakira 2023 igaragaza ko urwego rw’umutekano rukiri ku isonga mu kwizerwa n’abaturage ku manota 93,63% mu gihe rwari kuri 95.53% umwaka umwe mbere yaho bivuze ko rwasubiye inyuma 1.90%.
Iyi raporo igaragaza ko uku gusubira inyuma gukomoka ku mutekano w’ibintu wizewe n’abaturage ku kigero cya 69.80% bivuye kuri 86.61%.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10