Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impyisi yateje ikikango hafi ya kaminuza birangira na yo yishwe

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Impyisi yateje ikikango hafi ya kaminuza birangira na yo yishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Impyisi yari yigize ingunge hafi ya kaminuza imwe iherereye mu Murwa Mukuru wa Kenya, i Nairobi; yishwe na yo imaze kurya umuntu umwe iramumara.

Ni nyuma y’uko impyisi zigabije umuturage wari uri gutashya inkwi mu ishyamba riri hafi y’iyi Kaminuza yitwa Multimedia University, ziramwirukankana ziramurya wese.

Iyi kaminuza iherereye mu mbago za Pariki y’Igihugu izwi nka Nairobi National Park isanzwe ibamo inyamaswa z’inkazi zirimo Impyisi, Intare n’Ibisamagwe.

Bivugwa ko umwe mu banyeshuri wari uri hafi, yumvise induru y’uwo muntu ari gutabaza, akihutira kujya gutabara ajyanywe n’umuntu umwe, bagezeyo na bo zirabigabiza zirabakomeretsa.

Ibyo byateje uburakari mu baturage cyane abaturiye iyo parike y’inyamanswa ndetse n’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza, bavuga ko barambwiye kwangirizwa n’inyamanswa none ngo bigeze no kuba zitangiye kurya abantu.

Ikigo gishinzwe inyamanswa muri Kenya, kivuga ko iyo mpyisi yishwe ndetse ngo bari kureba ko nta burwayi yaba yasigiye abantu yariye.

Abanyeshuri bo muri kaminuza biriwe mu myigarambyo bamagana imicungire mibi y’umutekano bavuga ko batarinzwe nyamara bizwi neza ko baturiye parike icumbikiye inyamanswa z’inkazi. Bahisemo gufunga umuhanda uva kuri parike ngo barebe ko ibyifuzo byabo byakumvwa.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka impyisi zirya zikanangiza iby’abaturage zariyongereye kugera aho kaminuza yo ubwayo yakunze gushyiraho amatangazo n’amasomo yihariye y’uburyo umuntu akwiye kwifata mu gihe ahuye n’impyisi.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Next Post

Menya ibikorwa byatumye Ingengo y’Imari yiyongeraho Miliyari 85Frw birimo ibihanzwe amaso na benshi

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibikorwa byatumye Ingengo y’Imari yiyongeraho Miliyari 85Frw birimo ibihanzwe amaso na benshi

Menya ibikorwa byatumye Ingengo y’Imari yiyongeraho Miliyari 85Frw birimo ibihanzwe amaso na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.