Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi

radiotv10by radiotv10
19/02/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mezi atatu ashize Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bagera kuri 70 bakekwaho ubujura bw’amatungo bumaze iminsi bugarukwaho, biganjemo abo mu Karere ka Muhanga bangana na 1/2 cy’abafashwe.

Mu bice binyuranye by’Igihugu hamaze iminsi humvikana ubujura bw’amatugo, bwanatumye bamwe mu baturage biyemeza kurarana na yo mu nzu.

Mu Karere ka Musanze haherutse gufatirwa Inka yari yibwe mu Karere ka Gakenke, aho umugabo w’imyaka 29 wakekwagaho kuyiba, basanze yayihishe mu buriri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko mu mezi atatu ashize, hafashwe abandtu bagera muri 70 bakekwaho ubujura bw’amatungo.

Abafashwe barimo abiba amatungo magufi n’amaremare bakanayabaga, abayikorera bayageza aho agurishirizwa, abayagura ndetse n’abafite ibikorwa bicururizwamo inyama, nka Boucheries, utubari na za Resitora.

ACP Boniface Rutikanga yagize ati “Abenshi mu bafashwe bangana na 34 bafatiwe mu Karere ka Muhanga; aho usanga ubujura bw’inka ari bwo bwiganje.”

Yavuze ko abandi bantu 19 bafatiwe mu Karere ka Nyagatare mu gihe abandi bose bafatiwe mu Turere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Kicukiro.

Yakomeje agira ati “Byaje kugaragara ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, inka 56 zibwe, mu bikorwa Polisi yakoze habasha gufatwa inyama zibwe zipima ibilo 900.”

ACP Boniface Rutikanga yaboneyeho kuburira abijanditse muri ubu bujura, avuga ko ibikorwa byo kuburwanya bikomeje mu Gihugu hose kugira ngo bafatwe babibazwe mu nzego z’ubutabera.

Yagize ati “Dufite urutonde rw’abandi bakekwaho kuba bakorana n’abiba amatungo, barimo abacuruza inyama n’abafite utubari n’amahoteli, bagira uruhare mu gutiza umurindi ubu bujura.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + thirteen =

Previous Post

U Rwanda rwavuze icyo rudashobora gusabira imbabazi cyangwa uruhushya

Next Post

Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b’ubwoko bwakunze kwibasirwa

Related Posts

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b’ubwoko bwakunze kwibasirwa

Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b'ubwoko bwakunze kwibasirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.