Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya icyatumye bwa mbere u Rwanda rwerura ko rufite ubwirinzi bwo mu kirere

radiotv10by radiotv10
20/02/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Menya icyatumye bwa mbere u Rwanda rwerura ko rufite ubwirinzi bwo mu kirere

Ifoto yakuwe kuri Interineti: Ni imwe mu ntwaro zifashishwa mu kuzimya ibisasu bituruka mu kirere

Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda ruvuga ko kuba rwemeje ko rufite ubwirinzi bwo guhangana n’icyahungabanya umutekano giturutse mu kirere, ari uko hari abaherutse kuvuga ko bifuza kurasa mu Rwanda bakoresheje ibisasu bya kure, rukaba rufite na gihamya ko ababivuze bafite indege z’intambara.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, u Rwanda rwongeye kuvuga ko rwakajije ingamba zo kurinda umutekano w’Abaturarwanda, nyuma y’uko hagaragaye ibyototera kuwuhungabanya.

Igika cya karindwi cy’iri tangazo, kigaruka kuri izo ngamba, kigira kiti “Aha harimo, ingamba zo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cy’u Rwanda, no gucungira hafi ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere ku rundi ruhande, nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’intambara za Kongo.”

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwasobanuye ko rufite ubu bwirinzi bwo guhangana n’ibitero byo mu kirere, byanatumye hari abibaza impamvu ari bwo rwabishyize ku mugaragaro.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibi bitangajwe nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atangaje we ubwe ko naramuka yongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu azarasa mu Rwanda yibereye mu Gihugu cye, bityo ko u Rwanda rutari guterera iyo.

Ati “Ijambo rivuzwe na Perezida w’Igihugu icyo ari cyo cyose, Perezida ni urwego ntabwo tugomba kurifata nk’imikino. Niba avuga ngo ‘njye mfite drone nshobora kurasira noneho i Goma nkarasa i Rubavu cyangwa se Muhanga cyangwa se i Kigali’, ntabwo tugomba kubifata nk’imikino.”

Mukuralinda yakomeje agira ati “Rimwe na rimwe hari igihe u Rwanda ruvuga ruti ‘reka dusubize mu buryo ubu n’ubu’ uyu munsi ni bwo rwahisemo kubivuga ruti ‘okay, drone zirahari mwaranabivuze, twarazibonye twaranazumvise zirasa, mwanavuze ko zizarasa i Kigali, indege zo twarazibonye hari n’izarashweho kugira ngo zitongera kurenga umupaka’, kuva zanaraswa ibyo byaragabanutse, ‘noneho mumenye ko n’ahandi [u Rwanda rukunda kuvuga ngo ruzafata cyangwa rufata ingamba zo kurinda umutekano] noneho si umutekano gusa wo ku butaka urinzwe, si umutekano gusa w’abaturage, urindiwe ku butaka, urindiwe mu mazi, urindiwe no mu kirere’.”

Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yizeje Abanyarwanda ko umutekano wabo ntagishobora kuwuhungabanya, nk’uko yabivuze mu kiganiro yatanze ubwo habaga ibirori bisoza umwaka wa 2023, ndetse no mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabasezeranyije ko bagoma kuryama bagasinzira kuko inzego z’umutekano zabo zibabereye maso, kandi ko ntagishobora kubona aho kimenera ngo kize kubahungabanya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + three =

Previous Post

Ruhango: Abataramenyekana bari bitwaje intwaro gakondo batemye abanyerongo bahita babura

Next Post

TdRwanda2024: Umunya-Colombia yegukanye Etape3 ahita anashyiraho agahigo yihariyeho

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TdRwanda2024: Umunya-Colombia yegukanye Etape3 ahita anashyiraho agahigo yihariyeho

TdRwanda2024: Umunya-Colombia yegukanye Etape3 ahita anashyiraho agahigo yihariyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.