• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya igihe hazamenyekanira Perezida w’u Rwanda muri manda itaha: Hatangajwe gahunda yose y’Amatora

radiotv10by radiotv10
22/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya igihe hazamenyekanira Perezida w’u Rwanda muri manda itaha: Hatangajwe gahunda yose y’Amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze gahunda y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, igaragaza ingengabihe y’ibikorwa byose nk’igihe gutanga Kandidatire bizatangirira ndetse n’igihe hazatangarizwa ibyavuye mu matora.

Ni gahunda igaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Iyi gahunda iteganyijwemo ibikorwa 22, bibanzirizwa no gushaka ibikoresho by’amatora bigomba gukorwa kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2024.

Hazakurikiraho igikorwa cyo gutumira no kwakira Indorerezi z’Amatora, byo bizaba hagati ya 15 Werurwe na 14 Nyakanga 2024.

Hari kandi kuvugurura Lisiti y’Itora mu Rwanda no mu mahanga, bizaba hagati ya Werurwe na Kamena 2024, hakaba igihe abakandida bigenga bazasinyishiriza abantu babashyigikira kandidatire zabo, bizakorwa kuva tariki 18 Mata kugeza ku ya 20 Gicurasi 2024.

Kwakira Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite, bizakorwa kuva tariki 17 kugeza ku ya 30 Gicurasi, naho gutangaza by’agateganyo Abakandida bemejwe, bikorwe tariki 06 Kamena 2024.

Tariki 14 Kamena 2024 hazatangazwa urutonde ntakuka rw’Abakandida bemejwe, ubundi kwiyamamaza yaba ari ku mitwe ya Polotiki n’Abakandida baziyamamaza ku giti cyabo, bizabe kuva tariki 22 Kamenda kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda baba mu mahanga, ndetse n’ay’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n’Abakandida baziyamama ku giti cyabo ku Banyarwanda baba mu mahanga, azaba tariki 14 Nyakanga 2024, mu gihe ku baba mu mu Rwanda bwo azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe itora ry’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Itora ry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, ryo rizaba tariki 16 Nyakanga 2024.

Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora, bizaba bitarenze tariki 20 Nyakanga, mu gihe ibya burundu byo bizatangazwa bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

SOMA ITANGAZO RYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

TdRwanda2024: Umubiligi yegukanye Etape4, Abanyarwanda basezeranya ko ntarirarenga

Next Post

Hamenyekanye icyateye inkongi yibasiye inyubako muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hamenyekanye icyateye inkongi yibasiye inyubako muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Hamenyekanye icyateye inkongi yibasiye inyubako muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.