Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy’igifungo ku batinganyi

radiotv10by radiotv10
29/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy’igifungo ku batinganyi
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje Itegeko rishya riteganya igifungo kuva ku myaka itatu ku muntu wese wahamwe n’icyaha cyerekeye ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina.

Umushinga w’iri tegeko kandi unateganya igifungo cy’imyaka itanu ku wahamwe n’icyaha cyo gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abaryamana bahuje ibitsina.

Abadepite kandi bateye utwatsi icyifuzo cyo kugerageza gusimbuza icyo gifungo imirimo ifitiye Igihugu akamaro cyangwa gutanga ubujyanama.

Uyu mushinga w’itegeko wari ushyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana, ukaba uzatangira gukurikizwa ari uko Perezida Nana Akufo-Addo ashyize umukono kuri iri tegeko, icyakora na we aheruka kuvuga ko azarisinya niba Abarishyigikiye ari benshi.

Kuryamana kw’abahuje ibitsina byari bisanzwe binyuranyije n’amategeko muri Ghana, ndetse bihanishwa igifungo cy’imyaka Itatu.

Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’umushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina muri Ghana, ivuga ko ari uguhutaza uburenganzira bwa muntu.

Usibye Leta Zunze Ubumwe za America zababajwe n’iri tegeko, imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko iri tegeko riramutse ryemejwe byaba ari ihohotera no guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 4 =

Previous Post

Chad: Hahise hakekwa abari inyuma y’igitero cyagabwe ku biro by’ubutasi n’icyabibateye

Next Post

Abantu batandatu barimo Umunyekongo bafunzwe na RIB ibakurikiranyeho gucura inyandiko zirimo n’izayitiriwe

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu batandatu barimo Umunyekongo bafunzwe na RIB ibakurikiranyeho gucura inyandiko zirimo n’izayitiriwe

Abantu batandatu barimo Umunyekongo bafunzwe na RIB ibakurikiranyeho gucura inyandiko zirimo n’izayitiriwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.