Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’

radiotv10by radiotv10
15/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’
Share on FacebookShare on Twitter

Kirehe– Mu gutangiza icyiciro cya kabiri cyo kwegereza abaturage itumanaho rya interineti, Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda yamuritse telefone nshya ya ‘Smartphone’ yiswe ‘Ikosora+’ igura ibihumbi 20 Frw gusa, kandi utabasha kuyabonera rimwe na we akohereza kwishyura muri gahunda ya ‘Make make’.

Ni muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije gufasha Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho, igamijwe koborohereza kugerwaho n’ikoranabuhanga rya interineti, rikomeje kwifashishwa mu kubona serivisi zitandukanye.

Ni telefone izajya igurishwa ibihumbi 20 Frw ku buryo uzananirwa kuyigura kuri aya mafaranga azoreherezwa kuyibona muri gahunda ya ‘MakeMake’ nk’uko Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe abisobanura.

Yagize ati “Dufite umubare munini urenga Miliyoni tuzagezaho iyi telefone ya IKOSORA+ ku buryo buri Munyarwanda wese agerwaho n’itumanaho rya Interineti.

Dufite igisubizo kandi kuri ba bandi bafite ubushobozi bucye batabasha kuyishyura ibihumbi 20, icyo tugiye gukora, tugiye  kuborohereza kwishyura muri gahunda ya ‘MakeMake’ ku buryo tuzajya dukorana na bo bityo umukiliya akihitiramo.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yizeje ko abadafite amafaranga ahagije na bo batekerejweho

Bamwe mu baturage baguze kuri iyi telefone y’Ikosora+, bemeza ko igiye kujya ibafasha mu itumanaho ryifashijwe interineti kuko hari n’abifuzaga telefone zigezweho ariko bakagorwa n’ubushobozi kuko zihenze.

Nyiransabimana Fortunée  yagize ati “Hari imbuga nkoranyambaga ukaba wakuraho amakuru cyangwa ukaba wajya kuri YouTube ukareba hirya no hino ibikorerwayo, ukaba wanayifotoza wabika amafoto.”

Hategekimana Silas we yagize ati “Mu gihe  yaguraga ibihumbi nk’ijana cyangwa ijana na mirongo itanu, kuyabona bigoye. Igiye kumfasha gucatinga kubera ko nyine iyo ucatinga n’umuntu ubasha gukomunikana ari hanze cyangwa mu Gihugu.”

Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko kuba sosiyete y’Itumanaho nka MTN Rwanda yorohereza abaturage mu kubagezaho ikoranabuhanga ku giciro gito, bizafasha kurushaho gukoresha ikoranabuhanga nk’uko biri muri gahunda yo guha abaturage ikoranabuhanga baryikoreshereje ubwabo.

Ni telefone umuntu azajya agura ibihumbi 20 Frw, akongeraho 1 000 Frw kugira ngo abashe kubona ifatabuguzi rya Interineti ya 1GB buri munsi mu gihe cy’ukwezi kose, anahabwe iminota 100 yo guhamagara na SMS 100 mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.

Icyiciro cya mbere muri iyi gahunda ya ‘Connect Rwanda’, MTN Rwanda yatanze Telefone zigezweho zirenga ibihumbi 26 zatangwaga ku buntu.

Iki cyiciro cya kabiri cyatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kirehe, kuko ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bw’umwaka ushize bwashyize aka Karere kuri 70%  by’abaturage batazi ikoreshwa rya interineti.

Minisiriri Paula yashimiye MTN Rwanda
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa na we yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe

Abaje muri iyi gahunda kandi banasusurukijwe n’umuhanzi ugezweho Chris Eazy
Byari ibyishimo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 5 =

Previous Post

Perezida w’Ikipe imwe mu Rwanda yeguye anavuga impamvu ibimuteye

Next Post

Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

Related Posts

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.