Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’

radiotv10by radiotv10
15/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’
Share on FacebookShare on Twitter

Kirehe– Mu gutangiza icyiciro cya kabiri cyo kwegereza abaturage itumanaho rya interineti, Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda yamuritse telefone nshya ya ‘Smartphone’ yiswe ‘Ikosora+’ igura ibihumbi 20 Frw gusa, kandi utabasha kuyabonera rimwe na we akohereza kwishyura muri gahunda ya ‘Make make’.

Ni muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije gufasha Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho, igamijwe koborohereza kugerwaho n’ikoranabuhanga rya interineti, rikomeje kwifashishwa mu kubona serivisi zitandukanye.

Ni telefone izajya igurishwa ibihumbi 20 Frw ku buryo uzananirwa kuyigura kuri aya mafaranga azoreherezwa kuyibona muri gahunda ya ‘MakeMake’ nk’uko Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe abisobanura.

Yagize ati “Dufite umubare munini urenga Miliyoni tuzagezaho iyi telefone ya IKOSORA+ ku buryo buri Munyarwanda wese agerwaho n’itumanaho rya Interineti.

Dufite igisubizo kandi kuri ba bandi bafite ubushobozi bucye batabasha kuyishyura ibihumbi 20, icyo tugiye gukora, tugiye  kuborohereza kwishyura muri gahunda ya ‘MakeMake’ ku buryo tuzajya dukorana na bo bityo umukiliya akihitiramo.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yizeje ko abadafite amafaranga ahagije na bo batekerejweho

Bamwe mu baturage baguze kuri iyi telefone y’Ikosora+, bemeza ko igiye kujya ibafasha mu itumanaho ryifashijwe interineti kuko hari n’abifuzaga telefone zigezweho ariko bakagorwa n’ubushobozi kuko zihenze.

Nyiransabimana Fortunée  yagize ati “Hari imbuga nkoranyambaga ukaba wakuraho amakuru cyangwa ukaba wajya kuri YouTube ukareba hirya no hino ibikorerwayo, ukaba wanayifotoza wabika amafoto.”

Hategekimana Silas we yagize ati “Mu gihe  yaguraga ibihumbi nk’ijana cyangwa ijana na mirongo itanu, kuyabona bigoye. Igiye kumfasha gucatinga kubera ko nyine iyo ucatinga n’umuntu ubasha gukomunikana ari hanze cyangwa mu Gihugu.”

Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko kuba sosiyete y’Itumanaho nka MTN Rwanda yorohereza abaturage mu kubagezaho ikoranabuhanga ku giciro gito, bizafasha kurushaho gukoresha ikoranabuhanga nk’uko biri muri gahunda yo guha abaturage ikoranabuhanga baryikoreshereje ubwabo.

Ni telefone umuntu azajya agura ibihumbi 20 Frw, akongeraho 1 000 Frw kugira ngo abashe kubona ifatabuguzi rya Interineti ya 1GB buri munsi mu gihe cy’ukwezi kose, anahabwe iminota 100 yo guhamagara na SMS 100 mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.

Icyiciro cya mbere muri iyi gahunda ya ‘Connect Rwanda’, MTN Rwanda yatanze Telefone zigezweho zirenga ibihumbi 26 zatangwaga ku buntu.

Iki cyiciro cya kabiri cyatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kirehe, kuko ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bw’umwaka ushize bwashyize aka Karere kuri 70%  by’abaturage batazi ikoreshwa rya interineti.

Minisiriri Paula yashimiye MTN Rwanda
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa na we yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe

Abaje muri iyi gahunda kandi banasusurukijwe n’umuhanzi ugezweho Chris Eazy
Byari ibyishimo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Perezida w’Ikipe imwe mu Rwanda yeguye anavuga impamvu ibimuteye

Next Post

Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.