Thursday, July 9, 2026
RW|EN

Nyamagabe: Polisi n’izindi nzego bakanguriye abaturage gukumira ibyaha no kurwanya inkongi z’umuriro

Nyamagabe: Polisi n’izindi nzego bakanguriye abaturage gukumira ibyaha no kurwanya inkongi z’umuriro

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, bakoze ubukangurambaga bwabereye mu Karere ka Nyamagabe,  bugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda no gukumira ibyaha ndetse no kurwanya inkongi z’umuriro hirya no hino, by’umwihariko mu gice gituriye Ishyamba rya Nyungwe muri ibi bihe by’impeshyi.

Abaturage basabwe kubaka ubufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego, hagamijwe gukumira ibyaha mbere y’uko biba no kurinda ibidukikije.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu kubungabunga umutekano no gukemura ibibazo bibugarije. Yanavuze ko muri iki gihe cy’izuba hakenewe ubufatanye bwihariye mu gukumira inkongi z’umuriro, cyane cyane mu nkengero z’Ishyamba rya Nyungwe, asaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora kuzitera.

Yongeyeho agaragaza ko Ishuri ry’Ubuyobozi rikomeje kuba urubuga rutuma abayobozi begera abaturage bakabatega amatwi.

Ati “Ishuri ry’Ubuyobozi rituma abayobozi n’abaturage baganira ku bibazo bibugarije, bagafatanya kubishakira ibisubizo. Iyo abaturage bagize uruhare mu miyoborere, birushaho gufasha kubaka umutekano n’iterambere rirambye.”

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brigadier General J. Majyambere, yavuze ko umutekano ugomba kuba inshingano ya buri wese, atari akazi k’Ingabo na Polisi gusa. Yanasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku muntu wese bakeka ko ashobora kuwuhungabanya.

Yagize ati “Iyo abaturage batanze amakuru ku gihe kandi bakirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko, baba bagize uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano w’igihugu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibyaha ndetse no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi z’umuriro, no gutanga amakuru yihuse ku bantu bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, birimo gutwika amakara mu buryo butemewe cyangwa ubuvumvu bukorwa hadakurikijwe amabwiriza. Yashimangiye ko amakuru atangwa kare afasha gukumira ibyaha mbere y’uko bigira ingaruka ku baturage.

Ati “Turasaba abaturage kwirinda ibyaha no kwirinda inkongi muri iki gihe cy’impeshyi. Turabasaba gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese ukekwaho gukora ibyaha cyangwa ibikorwa bishobora guteza inkongi z’umuriro. Kwihutira gutanga amakuru bituma ibyaha n’inkongi bikumirwa bitaragira ingaruka ku baturage no ku bidukikije. Turasaba abaturage kwirinda inkongi.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda gutwika ibihuru, gutwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubuvumvu budakurikije amabwiriza n’ibindi bikorwa bishobora guteza inkongi, cyane cyane hafi y’amashyamba.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, SSP M. Muhire, yibukije ko uruhare rwa buri wese, yaba abayobozi n’abaturage, ari ingenzi mu kwirinda no gukumira ibyaha birimo kunywa no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, gukubita no gukomeretsa, kuko ari byo bibyara amakimbirane mu miryango, ndetse no kwirinda inkongi.

Yagize ati “Iyo abaturage bubahirije amategeko kandi bagatanga amakuru ku gihe, ibyaha biragabanuka. Ni yo mpamvu dukomeje ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha mbere y’uko biba.”

Bamwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko bungutse ubumenyi ku ruhare rwabo mu kurinda umutekano no kubungabunga ibidukikije.

Marie Jeanne Dukundane, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kitabi, yagize ati “Twishimiye ko Polisi n’izindi nzego batwibukije neza inshingano zacu mu gukumira ibyaha no kurinda amashyamba, by’umwihariko Ishyamba rya Nyungwe, twirinda inkongi z’umuriro.”

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko iri mu bukangurambaga mu turere dutandukanye hirya no hino hagamijwe kongera ubufatanye hagati ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha no kurengera ibidukikije, cyane cyane hirindwa inkongi z’umuriro, by’umwihariko muri iki gihe cy’impeshyi.

Guverineri Kayitesi yibukije abaturage uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 1 =