Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyifuzo cyakunze gutangwa mu bizamini bya ‘Permis’ cyasubijwe

radiotv10by radiotv10
26/04/2024
in MU RWANDA
0
Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya ‘Permis’ giteza impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibizamini by’imodoka za ‘Automatique’ bigiye gutangira gukorwa, nk’uko byakunze kwifuzwa na benshi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yemeje amategeko n’amateka anyuranye arimo iri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.

Nyuma y’uko hashyizwe hanze ibyemezo by’iyi nama y’Abaminisitiri, Polisi y’u Rwanda isanzwe ikoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, yatangaje ko ubu hagiye kujya hakoreshwa ibizamini by’abifuza gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘Automatique’.

Itangazo rya Polisi rigira riti “Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.”

Rikomeza rigira riti “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara.

Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.

Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.”

Ni kenshi hakunze kwibazwa icyabuze ngo iri teka ryemezwe, ndetse Abashingamategeko bigeze kubibaza Guverinoma y’u Rwanda, dore ko ryari rimaze igihe ryaratowe n’Inteko Ishinga Amategeko ariko ritaremezwa.

Muri Nyakanga umwaka ushize ubwo uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo [Dr Ernest Nsabimana] yasobanuriraga Abashingamategeko ibijyanye no gutwara abagenzi, Senateri Evode Uwizeyimana yari yagize “Iryo tegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu muri ‘Tiroir’ [akabati] ntazi ngo ni iyande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi aha ngaha. Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri za Perimi z’abantu, twavugaga imodoka za automatique […] iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya demarrage a côte […] demarrage ku modoka automatique mumbwire ahantu bayikoresha?”

Icyo gihe Hon Evode yakomeje agira ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana yari yizeje ko hari ibyariho bitunganywa kugira ngo ibi bizamini by’imodoka za Automatique bitangire gukoreshwa.

Icyo gihe yavugaga ko Ikigo gikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga cya Busanza, cyari bugufi gutangira kubikoresha, ari cyo kizatanga igisubizo, ndetse ubu kikaba kimaze amezi macye gitangiye gukora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 15 =

Previous Post

BREAKING: Amakuru mashya ku bimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

Next Post

U Rwanda rwagaragaje impamvu rutagwa mu ikosa ry’ikirego gishya America yarushinje gukorera muri Congo

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje impamvu rutagwa mu ikosa ry’ikirego gishya America yarushinje gukorera muri Congo

U Rwanda rwagaragaje impamvu rutagwa mu ikosa ry’ikirego gishya America yarushinje gukorera muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.