• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bamwe mu bajya gusezerana bavuze ibibatungura bikanabatera urujijo

radiotv10by radiotv10
29/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bamwe mu bajya gusezerana bavuze ibibatungura bikanabatera urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bajya gusezerana imbere y’amategeko cyangwa kwaka ibyangombwa, bagasanga mu irangamimerere banditswe nk’abasezeranye kandi batarigeze bakora ku ibendera ry’Igihugu, bamwe bakavuga ko basanga barasezeranye n’abo batanazi.

Aba baturage kandi bavuga ko, hari n’abajya gushaka ibyangombwa bitandukanye mu buyobozi bw’Umurenge wabo wa Nyakiriba, ariko bagasanga bafite ibibazo bitandukanye.

Umubyeyi uvuga ko asanzwe abana n’umugabo we batarasezerana, yavuze ko yagiye gushaka ibyangombwa kugira ngo bazasezerane, ariko amakuru basanze mu irangamimerere ryabo, ahabanye n’ukuri.

Ati “Barebye mu irangamimerere badusabye ibyemezo by’ingaragu basanga twarashyingiwe kandi ntarigeze nshyingirwa.”

Aba baturage bahuye n’ibi bibazo, bagaragaza ko ayo makosa atuma basiragira mu nzego zitandukanye ariko bakabura ubafasha.

Undi ati “Nagiye kureba abana njye n’umugabo wanjye, bambwira ko abana batari mu irangamimerere kandi umwana wa mbere afite 17 ageze igihe cyo gufata irangamuntu, nagiye mu gitabo barambwira ngo ntawe urimo rero ni ikibazo dufite muri uyu Murenge wa Nyakiriba kuko n’umuntu ajyayo n’ubundi bakamubwira ngo uzagaruke, ugasubirayo ngo uzagaruke.”

Undi ati “Ibyo bibazo biraduhangayikishije, ngo wasezeranye na Nyiramagori w’i Karongi kandi simuzi! Nzamukura he? Ngo ujye gutanga ikirego mu rukiko uzarega umuntu utazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko buri gutegura komite yo gufasha abantu bafite ibibazo nk’ibi kugira ngo ijye mu Mirenge yose ibikemure.

Ati “Ni ikibazo gifite ishingiro n’uwo Murenge wa Nyakiriba njyewe ubwanjye narakiboneye nagiye mu nteko y’abaturage bakingezaho, nyuma yaho twaraje turisuzuma dusanga imbaraga ziri gukoreshwa zidahagije ugereranyije n’ibibazo biri ahantu hihariye, hari komite tuzashyiraho izajya igenda yumve ikibazo ijye inama hagati yabo, hanyuma batange umwanzuro ushyirwe mu bikorwa kuko iyo komite iteganywa n’amabwiriza, ni komite ishobora gukemura ibibazo by’irangamimerere mu buryo bworoshye.”

Ibibazo bijyanye n’irangamimerere si ubwa mbere byumvikana muri aka Karere ka Rubavu kuko no mu Murenge wa Nyundo humvikanye abaturage bafite ingo ariko batagira irangamuntu bigatuma babura uko basezerana mu mategeko n’izindi serivise za Leta nko gutanga Mituweri.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 8 =

Previous Post

Ikigiye gukurikira icyemezo cy’Urukiko ku ngingo irebana n’ibiterasoni byigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Next Post

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubutumwa yitiriwe buvuga ku Ihuriro ririmo M23

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubutumwa yitiriwe buvuga ku Ihuriro ririmo M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.