Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyamenyekanye ku gashya kabayeho bwa mbere muri ruhago Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
01/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyamenyekanye ku gashya kabayeho bwa mbere muri ruhago Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Rayon Sports y’Abagore (Rayon Sports WFC) yegukanye igikombe cy’Amahoro kiri mu marushanwa akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse iranagishyikirizwa ariko birangira itagitahanye, kuko yagisubije FERWAFA ku mpamvu zaje gutahurwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo kunyagira Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.

Ubwo ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon Sports y’abagore ndetse bari kwishimira iki gikombe bari bamaze kwegukana ku nshuro yabo ya mbere bazamutse mu cyiciro cya mbere, iki gikombe cyatangiye gushwanyagurika ndetse ibice byacyo bitangira gutandukana.

Byatumye abari bahagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bafata umwanzuro wo kugisubizayo bakazabashakira ikindi.

Uretse aka gashya karanze uyu munsi, nanone Mukandayisenga Jeanine watsindiye Rayon Sports ibitego bine muri uyu mukino, byarangiye adacyuye umupira nk’uko biteganywa ku mukinnyi watsinze ibitego biri hejuru ya bitatu mu mukino umwe, ahubwo abwirwa ko bitari byateganyijwe.

Gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC bwo bwahise bufata icyemezo, abari ari bwo bumwiherra umupira wo kuzajya yibukiraho ko byibuze yatsinze ibitego biri hejuru ya bitatu ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe ya Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro kiyongera ku cya Shampiyona, mu gihe uyu mwaka ari wo wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere.

Igikombe babanje kugishyikirizwa ariko birangira batagicyuye
Byari ibyishimo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 1 =

Previous Post

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari S.Sudan

Next Post

BREAKING: Guverinoma yavuze ku makuru y’uwa mbere uturutse mu Bwongereza woherejwe mu Rwanda

Related Posts

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

by radiotv10
19/09/2025
0

Umunya-Slovénie Tadej Pogačar, umwe mu bakinnyi b’amagare bakomeye ku Isi muri iki gihe, yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwitabira...

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu Pavelh Ndzila w’ikipe ya Rayon Sports yagiyemo avuye muri APR FC na yo yinjiyemo ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya...

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

IZIHERUKA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi
MU RWANDA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Guverinoma yavuze ku makuru y’uwa mbere uturutse mu Bwongereza woherejwe mu Rwanda

BREAKING: Guverinoma yavuze ku makuru y’uwa mbere uturutse mu Bwongereza woherejwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.