Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

radiotv10by radiotv10
18/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Mohamed Ould Abdel Aziz wabaye Perezida wa Mauritania wifuzaga kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, yabuze abaterankunga bo kumufasha mu myiteguro ye, bituma akumirwa muri aya matora, mu gihe uruhande rumushyigikiye ruvuga ko amabwiriza mashya yashyizweho ari na yo yamugonze, ahonyora Demokarasi.

Ibi byarangajwe na Mohamed Ould Djibril, Umuvugizi wa Mohamed Ould Abdel Aziz, mu gihe habura ukwezi ngo aya Matora y’Umukuru w’Igihugu muri Mauritania abe, dore ko ateganyijwe tariki 26 z’ukwezi gutaha wa Kamena 2024.

Mohamed Ould Djibril yavuze ko Leta iriho muri iki Gihugu yashyizeho itegeko rivuga ko uwiyamamaza agomba kuba afite abafatwa nk’abaterankunga, akavuga ko ibi biri gukandamiza Demokarasi mu Gihugu kuko iri tegeko rimaze kugonga abakandida 10 bose bifuzaga kuzahatana muri aya matora.

Mohamed Ould Abdel Aziz yayoboye Mauritania guhera mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2029. Iyi Kandidatire ye itangwa, ni we wari kuba ari umukandida ukomeye uzahatana na Mohamed Ould Ghazouani wamusimbuye, kugeza ubu batavuga rumwe mu buryo bweruye.

Abdel Aziz, kugeza ubu anakurikiranyweho ibyaha birimo kwigwizaho imitungo yakoze ubwo yari Prezida wa Mauritania; ndetse mu mwaka ushize, yahamijwe ibi byaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu muri Gereza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + four =

Previous Post

Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

Next Post

Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

Related Posts

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

Uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurashinjwa gukomeza kurasa ibisasu mu bice bituwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge muri Minembwe,...

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

by radiotv10
11/04/2026
0

Abahanga baherutse gukora urugendo rwerecyeza hafi y’ukwezi mu butumwa bwiswe Artemis II bagarutse ku Isi amahoro, nyuma yo kugenda ibilometero...

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.