Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bamwe mu babariwe ko bazimurwa ahazubakwa Sitade ya Nyanza bamaze umwaka mu gihirahiro

radiotv10by radiotv10
11/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bamwe mu babariwe ko bazimurwa ahazubakwa Sitade ya Nyanza bamaze umwaka mu gihirahiro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bari babariwe ngo bazimurwe aho batuye kuko hari mu hazubakwa Sitade ya Nyanza, bavuga ko bamaze umwaka, batarishyurwa kandi batemerewe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo, mu gihe bagenzi babo bishyuwe ndetse banimutse.

Aba baturage bavuga ko uretse ubukene bari guhura na bwo, banahura n’ikibazo cy’ubujura bukabije bitewe nuko  batuye bonyine kuko bagenzi babo bari baturanye baramaze kwimuka.

Umwe ati “Baratubariye dutegereza ko batwishyura turaheba no guhinga ntitubyemerewe. Ubukene butumereye nabi ndetse n’umutekano wa hano ntiwizewe kuko dutuye twenyine. Ubu ntiwagura n’agatungo kuko abajura bahita bakakwiba bitewe nuko dutuye twenyine.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko ababariwe, bazishyura mu gihe cya vuba, gusa ntagaraza igihe runaka bazaba baboneye amafaranga.

Ati “Ababariwe bazishyurwa vuba ahangaha. Abatarabarirwa ubutaka buracyari ubwabo turi kugenda twishyura bitewe n’ubushobozi buhari, gusa ababariwe amafaranga yabo mu minsi micye turayabaha.”

Iyi sitade ya Nyanza, ni iyo Perezida Kagame yemereye abaturage ubwo yabasuraga. Biteganyijwe ko izubakwa mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza. Izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.

Biteganyijwe ko mu kubaka, igice cy’ikibuga cy’umupira kizatwara miliyari 60 Frw nihiyongeraho ibindi biyigaragiye birimo gymnase, ikibuga cy’imikino gakondo, imihanda, parking n’ibindi, bigere kuri miliyari 146 Frw.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − one =

Previous Post

M23 yakajije imiyoborere yayo igaragaza ko ifite abayishyigikiye bari mu mahanga

Next Post

Malawi: Amakuru mashya avugwa ku ndege yari itwaye Visi Perezida w’Igihugu yaburiwe irengero

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Malawi: Amakuru mashya avugwa ku ndege yari itwaye Visi Perezida w’Igihugu yaburiwe irengero

Malawi: Amakuru mashya avugwa ku ndege yari itwaye Visi Perezida w’Igihugu yaburiwe irengero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.