Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo cya PM w’u Bwongereza ku mahitamo hagati y’icyemezo gikarishye na gahunda y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo cya PM w’u Bwongereza ku mahitamo hagati y’icyemezo gikarishye na gahunda y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisititi w’Intebe w’u Bwongereza, yabajijwe amahitamo yakora hagati yo kuba yakura iki Gihugu mu Rukiko rw’Ubumwe bw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda iki Gihugu gifitanye n’u Rwanda, agaragaza amahitamo yakora.

Ni mu mpaka zabaye ubwo Rishi Sunak yahatwaga ibibazo mu kiganiro cyatambutse muri gahunda ya BBC1, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo amasezerano Igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza bamwe mu bimukira n’abashaka ubuhungiro bakigezemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi gahunda yakunze guhura n’ibihato, yigeze kuburizwamo ku munota wa nyuma n’Urukiko rw’Umuryango w’u Bumwe bw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu ECHR (European Court of Human Rights), ubwo rwatangazaga icyemezo cyatumye indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere idafata ikirere mu gihe yari yiteguye.

Umwe mu bagore bari mu bitabiriye iki kiganiro, yabajije Rishi Sunak ati “Ariko se koko mushyigikiye kuva muri ECHR kugira ngo mutume gahunda mufitanye n’u Rwanda ishyirwa mu bikorwa, mu by’ukuri ntibyaba birimo ubushishozi kandi byaba ari ukudashyira imbere ubumuntu.”

Sunak yasubije agira ati “Ni ibintu bisobanutse. Ibyo turiho dukora byose byubahirije amahame mpuzamahanga, ariko Urukiko rwo mu mahanga, ndetse n’iyo yaba ari urw’u Burayi, rwampatira guhitamo hagati y’Umutekano w’Igihugu cyacu no kuba Umunyamuryango warwo, njye igihe cyose nahitamo umutekano w’iki Gihugu.”

Iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro, Guverinoma y’u Bwongereza yakunze kuvuga ko igamije guca intege abimukira benshi bakunze kwinjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri iki kiganiro, undi wari wakitabiriye, yabwiye Sunak ko “hari ibindi Bihugu bibiri kuri iyi Si bitari muri uru Rukiko rwa ECHR, ari byo u Burusiya na Belarus.”

Minisitiri w’Intebe, yahise agira ati “Nyakubahwa mu byubahiro bihambaye, ntabwo dukeneye Urukiko rw’amahanga kutubwira…” Ako kanya uyu wari ubajije ikibazo yahise amuca mu ijambo, agira aiti “Ariko ntabwo ari Urukiko rw’amahanga.”

Sunak yakomeje agira ati “Njye nizera ko ibyo turi gukora byose, byubahirije amahame mpuzamahanga. Igihe cyose byansaba gukora amahitamo…Nahitamo gushyira imbere inyungu z’umutekano w’Igihugu cyacu, kandi ibyo ntabwo nagomba kubicira bugufi.”

Bamwe mu bari muri iki kiganiro, bumvikanye mu majwi arangurura bagaragaza ko batishimiye ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Intebe Sunak, bambwira ko ayo mahitamo ye “ateye ikimwaro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 15 =

Previous Post

Musanze: Umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

Next Post

Nta cyiza nko kubabera Umuyobozi- Perezida Kagame mu kiganiro cy’ubwuzuzanye n’abaturage afungura kwiyamamaza

Related Posts

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

IZIHERUKA

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta cyiza nko kubabera Umuyobozi- Perezida Kagame mu kiganiro cy’ubwuzuzanye n’abaturage afungura kwiyamamaza

Nta cyiza nko kubabera Umuyobozi- Perezida Kagame mu kiganiro cy’ubwuzuzanye n'abaturage afungura kwiyamamaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.