• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za America, rufashe icyemezo ko Donald Trump wabaye Perezida w’iki Gihugu, afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa ku byaha yakoze akiri Perezida, yavuze ko ari intsinzi y’agatangaza.

Ni icyemzo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, ko Trump atagomba gushinjwa ku bikorwa yakoze ubwo yari akiri Perezida, kubera ubudahangarwa yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Urukiko rw’Ikirenga, ku nshuro ya mbere rwatangaje ko abahoze ari Abakuru b’iki Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, bafite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa kuri bimwe mu bikorwa bakoze bakiri mu nshingano.

Ni icyemezo gishobora kurengera Donald Trump wahoze ari Perezida wa USA, kubera ibyaha ashinjwa kugiramo uruhare muri 2020 ubwo yatsindwaga amatora.

Ni icyemezo kibayeho bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za America, kuva mu kinyejana cya 18, kivuga ko abahoze ari abaperezida b’iki Gihugu badashobora gukurikiranwa ku byaha nshinjwabyaha.

Iki cyemezo kizongerera amahirwe Trump ku byaha ashinjwa bifitanye isano n’amatora yo muri 2020, yatsinzwemo na Joe Biden. Nanone kandi bishobora no kugira impinduka bizana ku byaha yashinjwaga byo kwivanga mu matora yo muri Georgia.

Trump yakiranye ubwuzu iki cyemezo, aho yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga, ati “Intsinzi y’akataraboneka ku Itegeko Nshinga na Demokarasi. Ntewe ishema no kuba Umunyamerika.”

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts, mu izina ry’Abacamanza batandatu bakemeje, mu gihe batatu gusa ari bo bacyanze.

Gusa uru Rukiko rwabuze ko “Perezida atarengerwa n’ubudahangarwa ku bikorwa bitajyanye n’inshingano, kandi si ko ibyo Perezida akora byose biba ari ibijyanye n’inshingano. Perezida ntari hejuru y’itegeko. Ikindi kandi Inteko Ishinga Amatageko ishobora kwemeza icyaha Perezida mu gihe yakoze ibinyuranye n’inshingano ze, nk’uko ibyemererwa n’Itegeko Nshinga.”

Aba bacamanza, bavuze ko ubu budahangarwa bwemerewe Trump, budakora “ku bikorwa byose yakoze ubwo yari ari mu biro, uretse ibijyanye na Politiki, imirongo migari ndetse n’ishyaka.”

Batatu muri aba Bacamanza batandatu bashyigikiye iki cyemezo, ni abashyizweho na Trump ubwo yari akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − ten =

Previous Post

Iby’ingenzi bitazibagirana ku mukino ufungura Sitade Amahoro

Next Post

Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.