Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za America, rufashe icyemezo ko Donald Trump wabaye Perezida w’iki Gihugu, afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa ku byaha yakoze akiri Perezida, yavuze ko ari intsinzi y’agatangaza.

Ni icyemzo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, ko Trump atagomba gushinjwa ku bikorwa yakoze ubwo yari akiri Perezida, kubera ubudahangarwa yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Urukiko rw’Ikirenga, ku nshuro ya mbere rwatangaje ko abahoze ari Abakuru b’iki Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, bafite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa kuri bimwe mu bikorwa bakoze bakiri mu nshingano.

Ni icyemezo gishobora kurengera Donald Trump wahoze ari Perezida wa USA, kubera ibyaha ashinjwa kugiramo uruhare muri 2020 ubwo yatsindwaga amatora.

Ni icyemezo kibayeho bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za America, kuva mu kinyejana cya 18, kivuga ko abahoze ari abaperezida b’iki Gihugu badashobora gukurikiranwa ku byaha nshinjwabyaha.

Iki cyemezo kizongerera amahirwe Trump ku byaha ashinjwa bifitanye isano n’amatora yo muri 2020, yatsinzwemo na Joe Biden. Nanone kandi bishobora no kugira impinduka bizana ku byaha yashinjwaga byo kwivanga mu matora yo muri Georgia.

Trump yakiranye ubwuzu iki cyemezo, aho yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga, ati “Intsinzi y’akataraboneka ku Itegeko Nshinga na Demokarasi. Ntewe ishema no kuba Umunyamerika.”

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts, mu izina ry’Abacamanza batandatu bakemeje, mu gihe batatu gusa ari bo bacyanze.

Gusa uru Rukiko rwabuze ko “Perezida atarengerwa n’ubudahangarwa ku bikorwa bitajyanye n’inshingano, kandi si ko ibyo Perezida akora byose biba ari ibijyanye n’inshingano. Perezida ntari hejuru y’itegeko. Ikindi kandi Inteko Ishinga Amatageko ishobora kwemeza icyaha Perezida mu gihe yakoze ibinyuranye n’inshingano ze, nk’uko ibyemererwa n’Itegeko Nshinga.”

Aba bacamanza, bavuze ko ubu budahangarwa bwemerewe Trump, budakora “ku bikorwa byose yakoze ubwo yari ari mu biro, uretse ibijyanye na Politiki, imirongo migari ndetse n’ishyaka.”

Batatu muri aba Bacamanza batandatu bashyigikiye iki cyemezo, ni abashyizweho na Trump ubwo yari akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − three =

Previous Post

Iby’ingenzi bitazibagirana ku mukino ufungura Sitade Amahoro

Next Post

Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.