• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amajwi Imitwe ya Politiki yagize mu Matora y’Abadepite n’imibare y’Abanyarwanda bayitoye

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nzi ko dukundana- Perezida Kagame yabwiye abaturage ko icyizere bafitanye kigaragaza ko guhitamo bitazabagora
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, bigaragaza ko Umuryango FPR-Inkotanyi n’imitwe yifatanyije na wo, baza imbere, bagakurikirwa na PL, mu gihe Green Party iza ku mwanya wa gatanu imbere ya PS-Imberakuri, naho Umukandida wigenga akaba yagize amajwi ari munsi ya 1%.

Byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye baturuka mu mitwe ya politiki.

Ni amajwi yatangajwe hamaze kubarurwa ay’abatoye 8 761 453 bangana na 96,60% by’Abanyarwanda batoye, yaba ab’imbere mu Gihugu no mu mahanga.

Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’imitwe yifatanyije na wo mu Matora y’Abadepite ari yo PDC, PPC, PSR na UDPR, batowe n’Abanyarwanda 5 471 104 bangana n’amajwi 62,67%.

Hakurikiraho Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryatowe n’Abanyarwanda 957 602 bangana na 10,97%, rigakurikirwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryatowe n’Abanyarwanda 827 182 bangana na 9,48%.

Ku mwanya wa kane, hariho Ishyaha Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatowe n’abangana na 507 474 bangana na 5,81%.

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGRP (Democratic Green Party of Rwanda) ryari ryanatanze umukandida mu Matora ya Perezida wa Repubulika, ryo ryaje ku mwanya wa gatanu, aho ryatowe n’abantu 462 290 bangana na 5,30%; na yo rigakurikiranwa na PS Imberakuru, ryatowe n’Abanyarwanda 459 526 bangana na 5,26%.

Iyi mitwe ya Politiki yose isanzwe ifite abayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, yongeye kugira amajwi ayemerera kugira imyanya mu Mutwe w’Abadepite.

Ni mu gihe Nsengiyumva Jamvier wari umukandida wigenga muri aya matora, we yatowe n’Abanyarwanda 44 881 bangana na 0,51%; amajwi atamwemerera kubona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Janvier wari Umukandida rukumbi wigenga yagize amajwi ari munsi ya 1%

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Trump yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kuraswaho akarusimbuka

Next Post

Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse

Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.