Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amafoto agezweho agaragaza aho kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bigeze

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Amafoto agezweho agaragaza aho kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bigeze
Share on FacebookShare on Twitter

Imirimo yo kubaka ibikorwa byo ku butaka by’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Bugesera, igeze kuri 85%, aho hari gukorwa inzira zizajya zifashishwa n’indege mu guhaguruka no mu kururuka n’aho ziparika.

Kompanyi ya ATL (Aviation Travel Logistics) ishinzwe imirimo yo kuba iki Kibuga cy’Indege, itangaza ko icyiciro kigezweho mu kubaka iki Kibuga cy’Indege, ari icyo kubaka ibikorwa byo hasi ku Kibuga, birimo aho indege ziparika, aho zinyura zihaguruka zinururuka, ndetse n’imihanda y’imbere mu Kibuga.

Eva Nishimwe, usanzwe ari umwubatsi w’ibibuga by’indege ukorera iyi kompanyi, yabwiye Ikinyamakuru The New Times ko igice cya kabiri cy’iyi mirimo, biteganyijwe ko kizatangira muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Iki gice, kigizwe n’inyubako z’abagenzi, inyubako zizajya zishyirwamo imizigo, iminara yo kugenzura ibyo ku kibuga cy’indege, inyubako z’umutekano, izizajya zikoreramo abakozi ndetse n’ibiro.

Mu gihe byari biteganyijwe ko igice cya mbere cyose cy’iki kibuga cy’indege kizaba cyaruzuye mu mwaka wa 2026, Nishimwe avuga ko imirimo yacyo izarangira muri 2027.

Ati “Icyiciro kizaba gikurikiyeho ni icyo guha amahugurwa itsinda ry’abakozi, gukora isuzuma ndetse no gutangiza ikibuga cy’indege, no gushaka icyangombwa cy’ikibuga cy’indege bishobora kuzafata igihe kigera ku mwaka. Uko byose bizagenda, bishobora kuzatuma Ikibuga cy’indege gitangira gukora muri 2028.”

Iki kibuga cy’indege cyahaye imirimo abantu bari hagati ya 1 800 na 2 000, barimo n’abakora mu bikorwa byo gucunga iki Kibuga cy’indege, ndetse n’abakorera kompanyi zikora mu buryo bw’amasezerano nk’izikora ibikorwa byihariye.

Uyu mushinga watangiye bivugwa ko uzatwara Miliyari 2 $, gusa Nishimwe avuga ko aya mafaranga ashobora guhindukaho gato akiyongera cyangwa akazaguma kungana uku, bitewe n’impamvu zinyuranye.

Iki kibuga cy’indege kizaba gifite metero kare ibihumbi 130, ubwo igice cya mbere cyacyo kizaba cyuzuye, kizajya kibasha kwakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, ndetse bakaziyongera bakagera kuri miliyoni 14.

Inzira z’indege zatangiye kubakwa

Hatangiye no kubakwa imiyoboro y’amazi

Photos/The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + twenty =

Previous Post

Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

Next Post

BREAKING: Amajwi mashya yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame…Menya impinduka zabayeho

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Amajwi mashya yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame…Menya impinduka zabayeho

BREAKING: Amajwi mashya yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame…Menya impinduka zabayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.