Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kurusha ibindi noneho bahamijwe ibyaha bitandukanye n’iby’abaherutse

radiotv10by radiotv10
24/07/2024
in AMAHANGA
0
Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kurusha ibindi noneho bahamijwe ibyaha bitandukanye n’iby’abaherutse
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu b’iki Gihugu, rubahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi no gusesagura amasasu, nyuma y’uko habaye igikorwa cyo kurasa urufaya rw’amasasu mu bantu bari bicaye baganira.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’iminsi micye nanone abasirikare 25 ba FARDC, bakatiwe igihano nk’iki cyo kwicwa, aho bo bahamijwe ibyaha birimo guhunga urugamba bari bahanganyemo na M23.

Aba basirikare batatu bakatiwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru, nyuma yo kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira rwari rwimuriye ibikorwa byarwo mu gace ka Mboko muri Teritwari ya Fizi.

Aba basirikare batatu bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, umugambi wo gushaka kwica, kurenga ku mabwiriza ya gisirikare ndetse no gupfusha ubusa amasasu.

Ni ibyaha byakozwe tariki 22 Kamena 2024 muri Segiteri ya Tanganyika muri Gurupoma ya Babungwe-Nord muri Teritwari ya Fizi, aho umusirikare yarashe urufaya rw’amasasu mu itsinda ry’abantu bari bateraniye aho bariho baganirira.

Ubwo ibi byabaga, umuyobozi umwe wo muri ako gace yahise ahasiga ubuzima, mu gihe umugore we yahakomerekeye bikabije.

Nanone kandi abandi bantu batatu barimo Komanda wa FARDC muri aka gace, na bo baje gupfa bazize ibikomere byo kurasirwa muri iki gikorwa cy’urugomo.

Muri abo baje kwitaba Imana nyuma kandi, barimo uwari Umuyobozi mukuru w’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Segiteri ya Tanganyika.

Abantu batatu bose baregwaga ibyaha by’ibi bikorwa byahitanye aba bantu, bose ni abasirikare ba FARDC, banasabwe kwishyura ibihumbi 250 USD azahabwa abagizweho ingaruka n’ibyo bakoze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 10 =

Previous Post

Bahishuye ibyo abagabo binjiyemo bigiye kubamaraho imitungo ntibatinye no gukora ibidakwiye

Next Post

Ukutavuga rumwe hagati yubuyobozi n’ababyeyi b’abana bagaragara mu byo batemerewe

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda
FOOTBALL

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukutavuga rumwe hagati yubuyobozi n’ababyeyi b’abana bagaragara mu byo batemerewe

Ukutavuga rumwe hagati yubuyobozi n’ababyeyi b’abana bagaragara mu byo batemerewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.