Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Inyeshyamba z’Aba-Tuareg, zigambye ko mu mpera z’icyumweru gishize zivuganye benshi mu basirikare ba Leta ya Mali, n’abacancuro b’Abarusiya b’umutwe wa Wagner.

Aba biciwe mu mirwano ikomeye yamaze iminsi ibiri mu majyaruguru ya Mali hafi y’umupaka w’iki Gihugu na Algeria.

Aya makuru agiye hanze nyuma y’uko igisirikare cya Mali cyari cyatangaje ko abasirikare bacyo babiri baburiye ubuzima muri iyi mirwano, yasize inaguyemo abarwanyi b’aba-Tuareg 20.

Iyi ntambara yarushijeho gukaza umurego mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko igisirikare cya Leta gitangaje ko cyamaze gufata ibice byinshi byagenzurwaga n’abarwanyi b’Aba-Tuareg.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo The Africa News, byanditse ko uretse aba basirikare babiri ba Leta baguye muri iyi mirwano, abandi basaga 10 bakomerekeye muri iyi mirwano, biturutse ku ihanurwa ry’indege ya kajugujugu yarasiwe muri Kidal, abari bayirimo barakomereka bikomeye.

Umutwe w’Aba-Tuareg ushingiye ku bwoko, wavutse mu 2012, ushingwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko barwanira ubwigenge bw’Igihugu. Ubu bwoko buvuga ko bwirengagijwe ndetse bukaba busigazwa inyuma na Leta ya Mali.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + seven =

Previous Post

Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba yagaragaje ibyafasha abantu guca ukubiri no gutegera amaboko abaterankunga

Next Post

Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

Related Posts

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo
FOOTBALL

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.