Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utari uwa Leta APRU (Action pour la promotion rurale) wasabye ko hihutishwa inzira zo kugira ngo hacyurwe Abanyekongo bakabakaba 70 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro, aho bari muri Uganda.

Uyu Muryango utari uwa Leta, watanze iki cyifuro kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 aho wasabye ko aba Banyekongo bari mu nkambi ya Gulu muri Uganda, basubizwa mu Gihugu cyabo cya Congo.

Aba Banyekongo 70, ni bamwe mu bagize itsinda ry’abantu 144 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA.

Jean-Claude Malitano, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango utari uwa Leta utabariza aba Banyekongo, yavuze ko aba bantu ari abo mu bice bya Uélé ya Ruguru n’iy’Epfo, bashimuswe na LRA hagati ya 2008 na 2011.

Aba bantu barimo abana babarirwa muri 40 barimo 23 bafite imyaka iri munsi y’icyenda, ndetse hakabamo n’ababyaye imburangihe 23.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2023, aba bari barashimuswe, bakomeje gufashwa mu mibereho n’uyu Muryango utari uwa Leta wa APRU aho bacumbikiwe mu nkambi ya Gulu muri Uganda, akaba ari na byo byatumye Umuhuzabikorwa w’uyu Muryango asaba Guverinoma kugira icyo ikora kugira ngo bacyurwe.

Jean-Claude Malitano yagize ati “Turasaba ko Guverinoma yohereza itsinda ry’impuguke kugira ngo igaragaze abo bana, nyuma yo kubamenya, turasaba ko bazafashwa kuva muri Uganda, bakajyanwa muri Faradje (Muri DRC).

Uyu muhuzabikorwa w’uyu muryango, yavuze ko ubwo aba bana bazaba bagejejwe mu gace ka Faradje (muri Haut-Uélé) bazitabwaho muri byose, ubundi bakoherezwa mu miryango yabo.

Yaboneyeho kandi kuvuga ko abandi muri aba bari barashimuswe, bagiye bakora ibishoboka byose kugira ngo basubire mu miryango yabo kuko bari bamaze igihe kinini bashimuswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika

Next Post

OUR COMMENTS ABOUT ESPN SINS

Related Posts

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
12/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatanze impuruza ku mahanga ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kwitegura intambara yeruye,...

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
12/08/2025
0

Amahanga yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwigarurira Intara ya Gaza nubwo iki Gihugu kivuga ko ari byo byonyine...

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

by radiotv10
11/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana...

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutegetsi bwa Mali buri mu maboko y’igisirikare, bwataye muri yombi abasirikare benshi barimo Abajenerali bakekwaho umugambi wo gushaka kubuhirika. Aba...

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

by radiotv10
11/08/2025
0

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera barimo Anas Al Sharif wigeze guterwa ubwoba na Israel imushija gukorana n’umutwe wa Hamas, bahitanywe...

IZIHERUKA

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion
IMYIDAGADURO

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion

by radiotv10
12/08/2025
0

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

12/08/2025
U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

12/08/2025
Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

12/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

12/08/2025
Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RADIOTV10 OPINION ON “CLASSIFIED RWANDA”

OUR COMMENTS ABOUT ESPN SINS

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.