Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo

radiotv10by radiotv10
03/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza ahizirijwe Umunsi Mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu, bavuga ko bagize inyota n’amatsiko yo kumenya amateka arambuye kuri uyu munsi, kuko babonye ko ushobora kuba ari umunsi ukomeye mu muco nyarwanda kurusha uko babikekaga.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuganura, wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Uyu munsi kuri iyi nshuro wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama (08) buri mwaka.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi, bamwe mu baturage baganujwe, bahabwa ibitunga umubiri, ndetse abandi baranagabirwa, ibyatumye bamwe babona ko uyu munsi ukomeye.

Urubyiruko rwo muri aka Karere, rwagaragaje inyota yo kumenya amateka y’uyu munsi, bavuga ko ushobora kuba ufite uburemere burenze ubwo bakekaga.

Umwe yagize ati “Ni ubwa mbere nizihije umunsi mukuru w’Umuganura kuva mvutse. Byamfasha cyane kubimenya, nkamenya amateka y’abakuru basize, n’ukuntu babikoraga nanjye nkabimenya nkanabisobanukirwa.”

Undi ati “Ndacyari muto sindagira imyaka yo kuba namenya Umuganura ngo nsobanukirwe neza icyo ari cyo. Mba nshaka kumenya amateka cyane.”

Ababyeyi na bo bavuga ko abana babo bakwiye gusobanurirwa amateka y’uyu munsi, kuko hari abatawuha agaciro usanzwe ufite mu muco nyarwanda.

Umwe yagize ati “Ntabwo urubyiruko babizi, usibye kumva ngo ni Umuganura gusa. Ni inshingano tugomba gufata yo kwigisha abana bo muri iyi minsi ya none, tukabigisha cyera uko babigenzaga na bo bakamenya umuco wa cyera.”

Umwe mu bagabiwe inka, yashimiye Leta y’u Rwanda yagaruye Umuganura ikawuha agaciro kawo, none ukaba utumye yongera kuba umworozi.

Ati “Ni ibintu byo mu rwego rwo hejuru. Kuva nabaho ntabwo nigeze mbona umuyobozi umeze nk’uyu nguyu wubuka abaturage akabaha inka, ubwo anyibutse nkaba mbonye n’amata n ‘ubutaka  bwanjye bukaba bugiye kugira umusaruro mwiza rwose ndashimira Igihugu.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko kwizihiza umuganura bigaragaza isoko y’ubumwe no gusangira ibyagezweho, ndetse no gutanga urugero ku bakiri bato, kugira ngo bazasigarane uyu mucu ndetse bagende bawuhererekana ku bisekuru bizabaho mu bihe biri imbere.

Hanamuritswe Inka z’Inyambo zifite amateka akomeye mu muco nyarwanda
Bamwe bagabiwe banahabwa ibikoresho byo kwita ku nka
Abandi baganuzwa ku musaruro wabonetse
Byari ibyishimo mu bato n’abakuru

Dr Bizimana yibukije ko Umuganura ushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 8 =

Previous Post

Abasigajwe n’amateka bahishuye ibyo bagikorerwa byakekwaga ko byacitse, ubuyobozi bukabivuga ukundi

Next Post

Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
0

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

IZIHERUKA

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.