• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sudan: Hashyizwe hanze imibare y’ibyangijwe n’ibiza bidasanzwe byongeye kwaduka

radiotv10by radiotv10
06/08/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Sudan: Hashyizwe hanze imibare y’ibyangijwe n’ibiza bidasanzwe byongeye kwaduka
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 40 bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yibasiye ibice binyuranye mu Gihugu cya Sudan kimaze iminsi cyugarijwe n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi.

Ministeri y’Ubuzima muri Sudan yavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure muri Leta zirindwi (7) z’iki Gihugu, isenya inzu 5 575, isiga abaturage benshi badafite aho kwikinga, yangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Kuva muri Kamena (06) kugera mu kwezi k’Ukwakira (10) Sudan iba ihanganye n’imvura nyinshi iteza ibiza, aho kuva mu  myaka 3 ishize ibiza bimaze guhitana amagana n’amagana y’abaturage, abandi benshi basigara amaramasa.
Imvura imaze iminsi igwa muri iki Gihugu cya Sudan, yanateje umwanda hirya no hino mu Gihugu aho abantu barenga 100 bamaze kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda zirimo iyo gucibwamo yakajije umurego.

Ibi biza biterwa n’imvura biraniyongera, mu gihe iki Gihugu cya Sudan kimaze igihe kirenga umwaka kiri mu ntambara zo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo z’Igihugu n’abarwanyi bo mu mutwe wa RSF (Rapid Support Force) ufatwa nk’umutwe witwaje intwaro.

Ibi nabyo byatumye abaturage benshi bahasiga ubuzima, abagera hafi kuri miliyoni 10,7 bava mu byabo barahunga, naho abagera kuri miliyoni 2,2 bahungira mu Bihugu by’abaturanyi.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo

Next Post

Umukinnyi watandukanye n’ikipe ikomeye mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 agiye kwambuka Umugabane

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umukinnyi watandukanye n’ikipe ikomeye mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 agiye kwambuka Umugabane

Umukinnyi watandukanye n’ikipe ikomeye mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 agiye kwambuka Umugabane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.