Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’amezi abiri Trump yari agiye kongera kuraswa Imana ikinga akaboko

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’amezi abiri Trump yari agiye kongera kuraswa Imana ikinga akaboko
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, uri guhatanira kongera kuyobora iki Gihugu, yarusimbutse nyuma yuko hatahuwe umuntu wari ufite imbunda washakaga kumurasira iwe mu kibuga cya golf muri Florida.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, aho inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America, zivuga ko uyu muntu yashaka kwivugana Trump, ariko ubu akaba ameze neza.

Ni mu gihe uwashakaga kumwivugana, yahise atabwa muri yombi nyuma yuko atahuwe akabanza gushaka gucika abarinzi b’uyu wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu washaka kwivugana Trump yatahuwe ubwo Aba- Secret Service barinda Trump babonaga umunwa w’imbunda ye, aho yari yihishe mu gihuru, bakarekura urufaya rw’amasasu aho bari bawubonye.

Ibiro bishinzwe Iperereza, FBI, bivuga ko Trump yari ari muri metero ziri hagati ya 275 na 455 uvuye ahari iyo mbunda.

Uyu washaka kumwica yari afite imbunda yo mu bwoko bwa AK47 ndetse n’ibikapu bibiri na kamera izwi nka GoPro yo kumufasha kureba kure, aho byaje gusangwa aho yari ari, nyuma yuko ashatse gucika ubwo abarinzi bamurasagaho amasasu.

Uwabonye uyu ukekwaho gushaka kwivugana Perezida Trump, yavuze ko yamubonye ubwo yirukankaga ava mu gihuru agahita yinjira mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Nissan, ubundi abashinzwe umutekano bakamwirukaho banamurasa.

Uyu wabibonye kandi yafashe ifoto y’imodoka y’uyu ukekwaho iki cyaha ndetse na pulake yayo, akaza kwerecyeza mu gace ka Martin.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Palm Beach, Ric Bradshaw yagize ati “Twahawe umuburo na Sheriff wa Martin County, batubwira ibirango by’imodoka ye, turabikurikirana, tuza kumenya aho ari tumuta muri yombi.”

Yakomeje agira ati “Twafashe umutangabuhamya wamubonye ubwo ibi byabaga, tumugeza aho yari ari, yemeza ko ari we yabonye ubwo yirukankaga ava mu bihuru agahita ajya mu modoka.”

Mu butumwa Trump yageneye abamushyigikiye, yavuze ko “ameze neza kandi atekanye”. Ati “Nta kintu kizampagararika, kandi sinzigera manika amaboko.”

Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri yuzuye, Trump arasiwe muri Pennsylvania ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho uwamurashe isasu ryafashe ugutwi, akaza gutabarwa n’abashinzwe kumurinda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + ten =

Previous Post

Ahavuye amakuru yatumye umuganga akekwaho gusambanyiriza umukobwa mu cyumba cy’isuzumiro i Rusizi

Next Post

Rubavu: Abamotari bahishuye impamvu hari aho batagitinyuka kunyura mu masaha y’ijoro

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abamotari bahishuye impamvu hari aho batagitinyuka kunyura mu masaha y’ijoro

Rubavu: Abamotari bahishuye impamvu hari aho batagitinyuka kunyura mu masaha y’ijoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.