Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare Mu Karere ka Rubavu, bataka inkoni bakubitwa n’abanyerondo bo mu Murenge wa Rubavu iyo bari gutaha barengeje isaha bahawe, mu gihe ubuyobozi bwa Koperative yabo buvuga ko ahubwo ari bo batahanaga inkoni bagakubita abashinzwe umutekano.

Aba banyonzi bavuga ko iyo barengeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bakubitwa n’abanyerondo, mu gihe bumva ko bari bakwiye guhanishwa inkoni.

Nukuri Olivier yagize ati “Abashinzwe kutwaka igare ariko hari ubusambo bihaye bakakuvutagura ukikubita hasi bari kugusaka.”

Mugenzi we Nshimiyimana Nathnael na we yagize ati “Natashye nimugoroba saa kumi n’ebyiri, ngeze hano haruguru baba baramfashe ngo ntashye nijoro bakubise hano ku kuboko mpita nkingaho ukundi, si ng’iyi n’indi nkoni se. Maze ndavuga nti rero nyamara muri kumpohotera kuko nari ndi kurisunika mu maboko.”

Bamwe muri aba banyonzi bagaragaza ko hari bagenzi babo bananiranye bakarenga ku mabwiriza kandi bagashaka guhangana n’abashinzwe kubakebura, gusa icyo bose bahurizaho ni uko hari n’ubwo inkeragutabara zibahohotera.

Sadiki Jean Paul ati “Barahari b’indisipiline baba badashaka gukurikiza amategeko, kuko hari ubwo bagufashe uririho kandi iyo isaha zageze uba ugomba kurivaho ukarisunika ntacyo bagutwara barakureka ukagenda.”

Sibomana Elias uyobora koperative y’abanyonzi bo mu Murenge wa Rubavu (VELOTRACO), avuga ko nta munyonzi wigeze abagezaho iki kibazo, ahubwo ko abanyonzi ari bo bazamura urugomo.

Ati “Aho byari bigeze ni abantu bamanuraga bya biti bashyira ku magare ngo bitangire imifuka bataha bakerewe bakaza bafite umugambi wo kurwana n’abasekirite, yamubaza impamvu ari kurigendaho nijoro bakamwadukira bagakubita basa nk’ababivuyemo baravuga ngo tuzajya dukora ku manywa gusa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rubavu, Habimana Innocent, avuga ko ingamba zo gufata abanyonzi bakerewe zagabanyije impanuka zaterwaga n’amagare mu masaha y’ijoro.

Ati “Umusaruro wo uragaragara kuko impanuka zaragabanutse ku rwego rushimishije kandi irondo ryacu ni irondo ripanze ku rwego rushimishije kuko hari cell commander ukurikirana irondo ryose ry’Akagari bikagera no ku Murenge ndetse tugira na komite y’imyitwarire, uwo bigaragaye ko yakoze amakosa arahanwa nk’abandi bakozi bose.”

Uyu muyobozi avuga ko hatarafatwa izi ngamba zo gukumira abanyonzi bagenda ku magare nyuma ya saa kumi n’ebyiri, nta joro ry’ubusa ryasigaga hatabaye impanuka mu muhanda mushya Rugerero-Byahi.

Umwe mu banyonzi bavuga ko bakubiswe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane

Next Post

Twibukiranye ibitazibagirana ku ntambara imaze umwaka yabaye akandi kaga kagwiririye Isi

Related Posts

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

IZIHERUKA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

15/01/2026
RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Twibukiranye ibitazibagirana ku ntambara imaze umwaka yabaye akandi kaga kagwiririye Isi

Twibukiranye ibitazibagirana ku ntambara imaze umwaka yabaye akandi kaga kagwiririye Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.