Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF/Organisation Internationale de la Francophonie) yahaye inshingano Domitien Ndayizeye wigeze kuyobora u Burundi, zo kumubera Intumwa Yihariye yo gukurikirana ibyo muri Haïti.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa OIF kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024.
Iri tangazo ritangira rigira riti “Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yagize Intumwa Yihariye yo gukurikirana ibibazo biri muri Haïti.”
Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa OIF uvuga ko Umunyapolitiki Domitien Ndayizeye, yabaye Perezida w’u Burundi.
OIF ivuga ko mu Ihuriro rya 19 ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri uyu Muryango yabaye hagati tariki 04 n’iya 05 Ukwakira, Abakuru b’Ibihugu bashimye uburyo uyu muryango ukoresha mu guhosha ibibazo ubinyujije mu nzira z’ibiganiro.
Igakomeza igira iti “Uku kumushyiraho [Domitien Ndayizeye] kuje gukurikira imbaraga za Francophonie n’Umunyamabanga Mukuru wayo mu kugarura ituze no gushyira ku murongo Demokarasi muri Haïti isanzwe ari Umunyamuryango w’ingenzi wa OIF.”
Iyi ntumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yahaye gukurikirana ibibazo byo muri Haïti izakorana bya hafi n’Ubuyobozi n’inzego zo muri iki Gihugu ndetse n’abanyapolitiki bacyo, kimwe n’imiryango itari iya Leta ikorera muri iki Gihugu.
Nanone kandi azakorana bya hafi n’imiryango ifite ihuriro irimo CARICOM, OEA, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye n’indi Miryango Mpuzamahanga.
Domitien Ndayizeye wahawe izi nshingano zo guhagararira Mushikiwabo mu gukurikirana ibibazo byo muri Haïti, yabaye Perezida w’u Burundi hagati ya 2003 na 2005.
RADIOTV10