• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Menya abahanzi Nyarwanda bahatanye mu bihembo birimo n’abandi b’ibirangirire muri Afurika

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Menya abahanzi Nyarwanda bahatanye mu bihembo birimo n’abandi b’ibirangirire muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben na Israel Mbonyi, bari mu bahanzi bahatanye mu bihembo ‘African Entertainment Awards USA’ bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho The Ben ari guhatanira mu cyiciro kirimo Eddy Kenzo, Ryvan na Harmonize.

Ni ibihembo bitangwa hagamijwe guteza imbere impano n’imico Nyafurika mu bice bitandukanye mu myidagaduro, harimo umuziki, Sinema, Siporo ndetse no kumurika imideli.

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga, ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Male Artist-East/South/North Africa’ yahuriyemo na Eddy Kenzo, Harmonize, Focalistic, Rayvanny, Marioo, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, Jah Prayzah na Focalistic.

Eddy Kenzo ahatanye mu byiciro bibiri, (Best African Album) no mu cyiciro cy’Umuhanzi mwiza w’umugabo muri Africa y’Iburasirazuba (Best male artist in East Africa’.

Ni mu gihe Diamond Platnumz ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Song Of The Year’ aho indirimbo ye ‘Komasava’ ihatanye mu ndirimbo nziza zaranze 2024.

Israel Mbonyi na we ni Umuhanzi Nyarwanda uhatanye muri ibi bihemo, we uri mu cyiciro cy’abahanzi b’Indirimbo zaririmbiwe Imana, aho ari kumwe n’abahanzi nka Mercy Chinwo Tim Godfrey, Frank Edwards, Ntokozo Mbambo, Prosper Ochimana, Minister Mahendere, Nathaniel Bassey, Piesie Esther, Janet Manyowa.

Ibi bihembo kandi bihatanyemo abahanzi bakomeye nka Davido, Ayra Starr, Burna Boy, Asake, Rema, Yemi Alade n’abandi bafite amazina akomeye muri Afurika.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 9 Ugushyingo 2024, aho gutora abahanzi kuri ubu byatangiye kuva tariki 30 Nzeri 2024, bikazarangira tariki 2 Ugushyingo 2024, hakaba hazahatana ibyiciro birenga 50.

Umuhanzi The Ben ahatanye n’abandi bahanzi bakomeye mu karere
Na Israel Mbonyi ari guhatana mu bahanzi ba Gospel

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 11 =

Previous Post

Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Next Post

Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.