Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Menya abahanzi Nyarwanda bahatanye mu bihembo birimo n’abandi b’ibirangirire muri Afurika

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Menya abahanzi Nyarwanda bahatanye mu bihembo birimo n’abandi b’ibirangirire muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben na Israel Mbonyi, bari mu bahanzi bahatanye mu bihembo ‘African Entertainment Awards USA’ bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho The Ben ari guhatanira mu cyiciro kirimo Eddy Kenzo, Ryvan na Harmonize.

Ni ibihembo bitangwa hagamijwe guteza imbere impano n’imico Nyafurika mu bice bitandukanye mu myidagaduro, harimo umuziki, Sinema, Siporo ndetse no kumurika imideli.

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga, ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Male Artist-East/South/North Africa’ yahuriyemo na Eddy Kenzo, Harmonize, Focalistic, Rayvanny, Marioo, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, Jah Prayzah na Focalistic.

Eddy Kenzo ahatanye mu byiciro bibiri, (Best African Album) no mu cyiciro cy’Umuhanzi mwiza w’umugabo muri Africa y’Iburasirazuba (Best male artist in East Africa’.

Ni mu gihe Diamond Platnumz ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Song Of The Year’ aho indirimbo ye ‘Komasava’ ihatanye mu ndirimbo nziza zaranze 2024.

Israel Mbonyi na we ni Umuhanzi Nyarwanda uhatanye muri ibi bihemo, we uri mu cyiciro cy’abahanzi b’Indirimbo zaririmbiwe Imana, aho ari kumwe n’abahanzi nka Mercy Chinwo Tim Godfrey, Frank Edwards, Ntokozo Mbambo, Prosper Ochimana, Minister Mahendere, Nathaniel Bassey, Piesie Esther, Janet Manyowa.

Ibi bihembo kandi bihatanyemo abahanzi bakomeye nka Davido, Ayra Starr, Burna Boy, Asake, Rema, Yemi Alade n’abandi bafite amazina akomeye muri Afurika.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 9 Ugushyingo 2024, aho gutora abahanzi kuri ubu byatangiye kuva tariki 30 Nzeri 2024, bikazarangira tariki 2 Ugushyingo 2024, hakaba hazahatana ibyiciro birenga 50.

Umuhanzi The Ben ahatanye n’abandi bahanzi bakomeye mu karere
Na Israel Mbonyi ari guhatana mu bahanzi ba Gospel

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + seventeen =

Previous Post

Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Next Post

Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

Related Posts

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

by radiotv10
07/07/2025
0

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.