Abantu 80 baherutse gutabwa muri yombi barimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka ‘Kazungu’ nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd ruri mu ziherutse gufungwa, bamaze gukorerwa dosiye ikubiyemo ikirego cyabo, ndetse yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.
Aba bantu 80, barimo abaherutse kwerekanwa barimo Kazungu washinze Uruganda Ingufu Gin Ltd, bakurikiranyweho ibyaha bine; icyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi
Mu cyumweru gishize tariki 08 Kanama 2026, ubwo herekanwaga abantu 16 barimo Kazungu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko hari hamaze gufatwa abantu 80 barimo bariya 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry; yemeje ko uru rwego rwamaze gutunganya dosiye ikubiyemo ikirego cya bariya bantu bose, ndetse ko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2026.
Ubwo aba bantu berekwaga itangazamakuru, Dr Murangira yavuze ko abafashwe bahuriye ku kuba barakoreshaga ikinyabutabire cya ethanol cyangiza ubuzima bw’abantu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bariya bantu batawe muri yombi atari ba nyiri inganda gusa, ahubwo harimo n’abakozi b’inzego za Leta bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa, abayobozi b’inzego z’ibanze, abakozi bo mu nganda zafunzwe ndetse n’abakoraga mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu mukabu wo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, guhera tariki 02 Kanama 2026, Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) kimaze gufunga inganda 148, ndetse kikaba cyarategetse ko ibinyobwa bisembuye cyakoraga bihita bikurwa ku isoko, ndetse n’abaturarwanda bakaba barasabwe guhagarika kubinywa.
Ni mu gihe kandi ibikorwa byo gushakisha ibi binyobwa no kubyangiza, bikomeje, byumwihariko inzego zikaba zikomeje kubikura mu nganda zisangamo na kiriya kinyabutabire, ubundi bikangizwa.
RADIOTV10