Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’igihuha cy’iyicwa ry’Umugaba w’Ingabo za Israel yahise yigaragaza

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Nyuma y’igihuha cy’iyicwa ry’Umugaba w’Ingabo za Israel yahise yigaragaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Herzi Halevi byatangazwaga mu makuru y’ibihuha ko yivuganywe n’igitero cya Hezbollah, yahise ajya gusura ikigo cya Gisirikare cyagabweho ibitero by’indege n’uyu mutwe, ari na cyo byavugwaga ko yiciwemo.

Aya makuru y’urupfu rwa Herzi Halevi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, aho bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga bari bakomeje kubivugaho,

Uzwi nka Dr. Anastasia Maria Loupis ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Amakuru y’ibanze aremeza iyicwa ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel Herzi Halevi.”

Aya makuru kandi yagiye anandikwa n’Ibinyamakuru binyuranye, byavugaga ko uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Israel yishwe n’umutwe wa Hezbollah.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma yuko uyu mutwe wa Hezbollah ugabye igitero cya Drone cyahitanye abasirikare bane kigakomeresta 58.

Ni mu gihe ahubwo Herzi Halevi kuri uyu wa Mbere yaramutse ajya gusura ikigo cya gisirikare cya Golani cyagabweho iki gitero.

Uyu Mujenerali yashimiye abasirikare ba Israel uburyo zikomeje kwitwara mu guhangana n’ingaruka z’iki gitero cya Hezbollah.

Yagize ati “Muri mu ntambara, igitero cyagabwe mu kigo cy’imyitozo, kirababaje bikomeye. Mwabyitwayemo neza mu kwita no kugeza kwa muganda abakomeretse n’abo cyahitanye.”

Ibi bihuha byaje mu gihe umutwe wa Hezbollah ushyigikiye Hamas umaze iminsi winjiye byeruye mu rugamba na Israel.

Herzi Halevi byavugwaga ko yivuganywe na Hezbollah

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Igisubizo cyahawe Padiri wabaye nk’utabariza Kiliziya yafunzwe ngo iri muri eshatu nziza mu Rwanda

Next Post

Hemejwe amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi Mukuru wa SONARWA hatangazwa n’amamiliyoni akekwaho kunyereza

Related Posts

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hemejwe amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi Mukuru wa SONARWA hatangazwa n’amamiliyoni akekwaho kunyereza

Hemejwe amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi Mukuru wa SONARWA hatangazwa n’amamiliyoni akekwaho kunyereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.