Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Irebere umukobwa w’ikizungerezi ukomeje kwanikira abandi mu bihembo birimo iby’ubwiza

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Irebere umukobwa w’ikizungerezi ukomeje kwanikira abandi mu bihembo birimo iby’ubwiza
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Nene Treccy akomeje kwanikira bagenzi be mu matora yo kuri internet mu bihembo bizwi nka Diva Awards, aho ari imbere y’abarimo Shaddy Boo, Vanessa Hermajesty, Swalla Reponse n’abandi.

Aba bakobwa bahatanye muri Diva Award iri kuba ku nshuro ya kabiri, bahatanye mu cyiciro cy’umukiliya mwiza w’umwaka (Queen of beauty).

Muri iki cyiciro ahatanye n’abandi bakobwa barimo “Shaddy Boo, Vanessa Hermajesty, Umukundwa Cadette, Swalla, Nadia Mutesi, Ange Bae, Christa Mendes, Mimy La Diva na Nene Treccy.”

Amatora yo kuri internet yatangiye kuba taliki ya 25 Nzeri 2024, akaba azasozwa ku ya 25 Ukwakira.

Kugeza ubu muri iki cyiciro gihanzwe amaso n’abantu benshi uyu mukobwa witwa Nene Treccy akomeje kubaza imbere aho akurikirwa na Vanessa Hermajesty na Swalla Reponse. Uza ku mwanya wa nyuma muri bo ni uwitwa Mimy La Diva.

Iri tangwa ry’ibihembo rihemba abantu bakora ibintu by’ubwiza mu Rwanda biteganyijwe ko rizaba taliki ya 27 Ukwakira 2024.

Mu cyiciro cya Salon nziza iri imbere ni iyitwa ‘Saranda Beauty Salon’, mu bakora neza massage (Best Spa) abari imbere ni abitwa Cassa massage Spa.

Mu batunganya imisatsi y’abagore uyoboye abandi ni uwitwa ‘Frank Hairstyle’, mu cyiciro cy’abagabo naho mu bagore hakaba hayoboye uwitwa ‘Miss beauty Hair.’

Mu bogosha uri imbere mu bagabo ni ‘Lando Barber’ mugihe mu bagore ari ‘Esthercula the barber.’

Mu bakora inzara mu bagabo ukomeje kuza imbere ni Houssein Nails naho mu bagore akaba ari uwitwa ‘Cecile Nails.’

Mu bakora Make-Up uri imbere ni uwitwa Sauda Make-Up, mugihe abakora ingohe (lashes) bayobowe na Kigali Lash Pro. Mu bakora Tattoo uri imbere ni uwitwa Da Paul Tattoo.

Kuri iyi nshuro hajemo n’abakora ibintu by’ubwiza bo mu ntara, aho uwitwa Mama Keilla ukorera mu karere ka Huye ariwe uri imbere mu bakora Make-up, uwitwa Fils Noel Nails ukorera I Rubavu aza imbere mu bakora inzara mugihe salon nziza ari iyitwa Hollywood chic salon ikorera i Rusizi.

Amatora arakomeje, aho ushobora gutora unyuze hano…

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Hemejwe amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi Mukuru wa SONARWA hatangazwa n’amamiliyoni akekwaho kunyereza

Next Post

Mobile Money Rwanda Ltd Celebrates Customer Service Week by Announcing BivaMoMotima Grand Prize Winners During Car Handover

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mobile Money Rwanda Ltd Celebrates Customer Service Week by Announcing BivaMoMotima Grand Prize Winners During Car Handover

Mobile Money Rwanda Ltd Celebrates Customer Service Week by Announcing BivaMoMotima Grand Prize Winners During Car Handover

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.