Monday, December 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahishuye ibanga ryihishe inyuma y’igituma Inka zagenewe abatishoboye zihabwa abifite

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bavuga kubona Inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, bisaba gutanga ruswa yakwa mu ibanga, kandi igatangwa n’abishoboye, mu gihe izi nka zagenewe kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Bamwe mu bo mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Murehe muri uyu Murenge wa Gahara bavuga ko basabwa amafaranga mu ibanga rikomeye kugira ngo bahabwe inka.

Bavuka ko ari n’ababa bari ku rutonde rw’abagomba korozwa aya matungo ariko ngo ntibayabone kuko batabonye ayo mafaranga yo gutanga.

Nkurunziza Thomas yagize ati “Kugira ngo mbone inka narebye bisaba kuba nakora mu mufuka kuko nabonye ari zo nzira bicishwamo kandi ku rutonde rw’Ubudehe ndiho.”

Aba baturage bavuga kandi ko noneho basigaye basabwa amafaranga menshi, ku buryo atari buri wese wabasha kuyabona, bigatuma abagakwiye guhabwa ayo matungo bakomeza kuba aboro [abantu batoroye].

Undi ati “Byarakomeye bari gushyiraho menshi. Niba ari makumyabiri niba ari bingahe, ko ubona nisaziye…Oya noneho barengejeho mbere yari ayo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko iki kibazo kitari kizwi, ariko ko niba koko aba baturage bakwa amafaranga kugira ngo bahabwe inka, ari amakosa akomeye.

Yagize ati “Ni bwo mbyumvise. Ubundi hari amabwiriza agenga uko gahunda ya Girinka ikorwamo, ubwo tugiye kubikurikirana turebe uko biteye, icyo kibazo abaturage bavuga gikosorwe, n’ababifitemo uruhare dukurikirane uko bahanwa.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe n’umukuru w’Igihugu mu mwaka 2006 mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda binyuze mu koroza imiryango itishoboye.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 17 =

Previous Post

Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Next Post

Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuhinzi mushya, n'Abanyamabanga ba Leta babiri barimo...

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

by radiotv10
01/12/2025
0

Hari abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko mu...

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

by radiotv10
01/12/2025
0

Abagabo batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi, barimo uwakundaga kumubwira...

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya...

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu bikorwa...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

01/12/2025
Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

01/12/2025
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

01/12/2025
Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

01/12/2025
RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

01/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.