Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahishuye ibanga ryihishe inyuma y’igituma Inka zagenewe abatishoboye zihabwa abifite

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bavuga kubona Inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, bisaba gutanga ruswa yakwa mu ibanga, kandi igatangwa n’abishoboye, mu gihe izi nka zagenewe kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Bamwe mu bo mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Murehe muri uyu Murenge wa Gahara bavuga ko basabwa amafaranga mu ibanga rikomeye kugira ngo bahabwe inka.

Bavuka ko ari n’ababa bari ku rutonde rw’abagomba korozwa aya matungo ariko ngo ntibayabone kuko batabonye ayo mafaranga yo gutanga.

Nkurunziza Thomas yagize ati “Kugira ngo mbone inka narebye bisaba kuba nakora mu mufuka kuko nabonye ari zo nzira bicishwamo kandi ku rutonde rw’Ubudehe ndiho.”

Aba baturage bavuga kandi ko noneho basigaye basabwa amafaranga menshi, ku buryo atari buri wese wabasha kuyabona, bigatuma abagakwiye guhabwa ayo matungo bakomeza kuba aboro [abantu batoroye].

Undi ati “Byarakomeye bari gushyiraho menshi. Niba ari makumyabiri niba ari bingahe, ko ubona nisaziye…Oya noneho barengejeho mbere yari ayo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko iki kibazo kitari kizwi, ariko ko niba koko aba baturage bakwa amafaranga kugira ngo bahabwe inka, ari amakosa akomeye.

Yagize ati “Ni bwo mbyumvise. Ubundi hari amabwiriza agenga uko gahunda ya Girinka ikorwamo, ubwo tugiye kubikurikirana turebe uko biteye, icyo kibazo abaturage bavuga gikosorwe, n’ababifitemo uruhare dukurikirane uko bahanwa.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe n’umukuru w’Igihugu mu mwaka 2006 mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda binyuze mu koroza imiryango itishoboye.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Next Post

Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.