• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyapanikazi wibiwe muri Kigali yavuze ko ibyakozwe na Polisi byarushijeho kumukundisha u Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuyapanikazi wibiwe muri Kigali yavuze ko ibyakozwe na Polisi byarushijeho kumukundisha u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyapanikazi wibiwe ibikoresho by’ikoranabuhanga aho atuye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, akaba yabisubijwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubigaruza, yavuze ko atari yizeye ko bizagaruzwa, avuga ko ibi ari ikimenyetso ko u Rwanda rutekanye, kandi ko azaruturamo igihe cyose.

Ni nyuma yuko Polisi y’u Rwanda igaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Mudasobwa eshatu, Kamera eshatu, telefone ebyiri nini zizwi nka tablets, telefone zigezweho (smart phones) ebyiri byibwe mu rugo rwa Mio Yamada ufite ubwenegihugu.

Ibi bikoresho byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, aho Mio Yamada atuye.

Hanafashwe kandi abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibi bikoresho, barimo n’umucuruzi w’aho byasanzwe kuko byafatiwe mu iduka, ndetse n’abandi bakekwaho kugira uruhare mu gutobora inzu z’abaturage bakabiba ibikoresho.

Mio Yamada washyikirijwe ibikoresho yari yibwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, avuga ko na we yishimiye kuba ibikoresho bye byagarujwe, ndetse ko atakekaga ko bizagaruzwa.

Yagize ati “Nta cyizere nari mfite cy’uko bishobora kugaruka. Nshimishijwe cyane no kubona ibikoresho byose nari nibwe bigarujwe.”

Yanashimiye Polisi y’u Rwanda yamugarurije ibikoresho bye, ndetse anagaragaza ko umutekano w’u Rwanda uhagaze neza.

Ati “Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko turi amahoro kandi dutekanye, twishimiye gutura mu Rwanda kandi twifuza kuzahaguma igihe cyose.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yaburiye abagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byibwe, abamenyesha ko Polisi izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubafata.

Yagize ati “Tuributsa abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ko bagomba gukurikiza amabwiriza abigenga birinda gushinga amasoko y’ibyibano atiza umurindi abajura.”

Hagarujwe ibikoresho byari byibwe hanafatwa ababikekwaho

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − four =

Previous Post

BREAKING: Kweguza Visi Perezida wa Kenya byafashweho icyemezo ntakuka cyatowe ari mu Bitaro

Next Post

Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.