Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyapanikazi wibiwe muri Kigali yavuze ko ibyakozwe na Polisi byarushijeho kumukundisha u Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuyapanikazi wibiwe muri Kigali yavuze ko ibyakozwe na Polisi byarushijeho kumukundisha u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyapanikazi wibiwe ibikoresho by’ikoranabuhanga aho atuye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, akaba yabisubijwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubigaruza, yavuze ko atari yizeye ko bizagaruzwa, avuga ko ibi ari ikimenyetso ko u Rwanda rutekanye, kandi ko azaruturamo igihe cyose.

Ni nyuma yuko Polisi y’u Rwanda igaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Mudasobwa eshatu, Kamera eshatu, telefone ebyiri nini zizwi nka tablets, telefone zigezweho (smart phones) ebyiri byibwe mu rugo rwa Mio Yamada ufite ubwenegihugu.

Ibi bikoresho byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, aho Mio Yamada atuye.

Hanafashwe kandi abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibi bikoresho, barimo n’umucuruzi w’aho byasanzwe kuko byafatiwe mu iduka, ndetse n’abandi bakekwaho kugira uruhare mu gutobora inzu z’abaturage bakabiba ibikoresho.

Mio Yamada washyikirijwe ibikoresho yari yibwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, avuga ko na we yishimiye kuba ibikoresho bye byagarujwe, ndetse ko atakekaga ko bizagaruzwa.

Yagize ati “Nta cyizere nari mfite cy’uko bishobora kugaruka. Nshimishijwe cyane no kubona ibikoresho byose nari nibwe bigarujwe.”

Yanashimiye Polisi y’u Rwanda yamugarurije ibikoresho bye, ndetse anagaragaza ko umutekano w’u Rwanda uhagaze neza.

Ati “Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko turi amahoro kandi dutekanye, twishimiye gutura mu Rwanda kandi twifuza kuzahaguma igihe cyose.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yaburiye abagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byibwe, abamenyesha ko Polisi izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubafata.

Yagize ati “Tuributsa abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ko bagomba gukurikiza amabwiriza abigenga birinda gushinga amasoko y’ibyibano atiza umurindi abajura.”

Hagarujwe ibikoresho byari byibwe hanafatwa ababikekwaho

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

BREAKING: Kweguza Visi Perezida wa Kenya byafashweho icyemezo ntakuka cyatowe ari mu Bitaro

Next Post

Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

by radiotv10
07/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage
AMAHANGA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.