Umunyamakuru Eugene Anangwe wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ari mu banyamahanga 72 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ahita agaragaza akamuri ku mutima, anashimira Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, abanyamahanga 72 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu muhango wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yahaye ikaze aba Banyamahanga bahawe ubwenegihugu nk’abaturage b’aka Karere, anabasaba kurangwa n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda.
Umunyamakuru Eugene Angangwe, umwe muri aba banyamahanga 72 bahawe ubu bwenegihugu, wahise anagaragaza ko yishimiye kuba yamaze kuba Umunyarwanda.
Yifashishije indirimbo yubahiriza Igihugu, Eugene Anagngwe yagize ati “Rwanda nziza Gihugu cyacu, ngobyi iduhetse gahorane ishya. Berwa, sugira, singizwa iteka.”
Yakomeje agira ati “Urakoze Rwanda, nzagukorera, nzakurindana imbaraga zanjye zose. Kuri Perezida wanjye Nyakubahwa Paul Kagame, ndishimye cyane.”
Uyu munyamakuru kandi yasezeranyije ko azakomeza gukorana umurava inshingano ze. Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo, ushonje uhishiwe.”
Umunyamakuru Eugene Anangwe, yakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo RADIOTV10, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) anakorera ubu, ndetse n’ibyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nka CNBC.
RADIOTV10