Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi 154 barimo barindwi ba ‘Commissioner’ n’uwigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe

radiotv10by radiotv10
11/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abapolisi 154 barimo barindwi ba ‘Commissioner’ n’uwigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi 154 muri Polisi y’u Rwanda, barimo umwe ufite ipeti rya CP (Commissioner of Police), na batandatu bafite irya ACP (Assistant Commisioner of Police) barimo ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, bashyizwe mu kiruhuko cy’izazabukuru.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu itangazo bwashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024.

Mu basezerewe, barimo umwe ufite ipeti rya Commissioner of Police (CP), ari we Denis Basabose wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano w’Ibikorwa Remezo muri Polisi y’u Rwanda.

Barimo kandi batandatu bafite ipeti rya Assistant Commisioner of Police (ACP), barimo ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, kuva mu 2014 ubwo yasimburaga ACP Damas Gatare.

ACP Celestin Twahirwa wamaze imyaka ibiri ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira 2016, yasimbuwe na ACP Theos Badege wari usubiye kuri izi nshingano.

Muri aba bafite ipeti cya ACP bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo kandi Elias Mwesigye, Eugene Mushaija, Tom Murangira, David Rukika na Michel Bayingana.

Polisi y’u Rwanda yatangaje kandi ko uretse aba Bapolisi bo ku rwego rw Komiseri, hanashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Abapolisi bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru 15, ndetse n’Abofisiye bato 22, mu gihe hari abandi 96 bari mu cyiciro cy’Abapolisi bato.

Uru rwego rushinzwe Umutekano w’abantu n’ibintu, rutangaza ko hanasezerewe abandi Bapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi, ndetse n’undi umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

CP Denis Basabose ari mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
na ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − five =

Previous Post

Ibyo ‘Fatakumavuta’ yavugiye mu Rukiko ku munyamakuru mugenzi we byafashe indi ntera

Next Post

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Related Posts

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

by radiotv10
29/07/2025
0

Inteko y’Umuco yagaragaje gahunda y’ibirori byo kwihiza Umuganura, isaba Abanyarwanda bose kuzawizihiza baganuzanya baharanira kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no...

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoreye ibirori byo gusezerera abasirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza,...

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

by radiotv10
29/07/2025
0

Nyuma yuko abakoresha umurongo wa Sosiyete y’Itumanaho ‘MTN Rwanda’ bahuye n’imbogamizi zirimo guhamagarana, kanisegura ku bakiliya bayo, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere...

Can Rwandan women balance career and family, or is that a lie?

Can Rwandan women balance career and family, or is that a lie?

by radiotv10
29/07/2025
0

In Rwanda today, the image of a modern woman is one of confidence, ambition, and independence. She’s climbing the corporate...

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

by radiotv10
29/07/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi...

IZIHERUKA

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo
AMAHANGA

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

by radiotv10
29/07/2025
0

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

29/07/2025
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.