Abaturanyi b’umubyeyi w’abana batanu mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baramutabariza nyuma yo kumara imyaka itatu asanzwemo Cancer, akaba yarabuze ubushobozi bwo kujya kwivuza, none ubuzima buri kumucika, ndetse n’urubyaro rwe ntirubasha kubaho.
Mukeshimana Forodonata wo mu Mugugudu wa Kagarama mu Kagari ka Muyira mu Murenge wa Kibilizi, avuga ko amaranye imyaka itatu uburwayi bwa kanseri yo mu kibuno na bwo bwamenyekanye bitinze kuko yabanje kwivuriza mu mavuriro atandukanye ariko barabuze uburwayi.
Nubwo yasanzwemo ubu burwayi, yabuze ubushobozi bwo kwivuza agasaba abagiraneza kumufasha akabasha kwivuza.
Ati “Banyohereje kujya kuyivuriza mu Bitaro bya Butaro mbura ubushobozi, ubu imyaka ishize ari itatu mfite ubwo burwayi kandi uko igihe gishira uburwayi buri kugenda bwiyongera kuko ubu sinshobora no kugira icyo nkora.”
Avuga ko abana be batanu bavuye mu ishuri kuko ari we wabashakishirizaga ubushobozi none aho arwariye babuze babuze amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.
Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko abayeho mu buzima bugoye, bagasaba abagiraneza kumufasha akajya kwivuza dore ko nta bushobozi afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Giraneza Clisante avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi akizi, ndetse ko yigeze guhabwa ubufasha, n’ubu hakaba hakiri gushakishwa ubundi.
Ati “Yaje ku biro by’Umurenge asaba amafaranga y’urugendo kugira ngo agere ku bitaro bya Butaro kwivuza turayamuha. Twamuhaye ibihumbi cumi na bitanu ariko turacyakora ubuvugizi kugira ngo abone uko yivuza.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko, avuga ko kuri ubu nta kintu na kimwe abasha gukora bitewe n’ubu burwayi bukomeje gutuma agira uburibwe bwinshi.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10