Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ryo mu Rwanda, Transparency International Rwanda, wagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda, bwerekana ko urwego rw’abikorera ruza ku mwanya wa mbere, ndetse na ruswa y’amafaranga yose yatanzwe muri 2024, ari miliyoni 17 Frw.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze na Transparency International Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza, bugaragaza imyumvire y’abaturage kuri ruswa mu mitangire ya serivisi muri uyu mwaka wa 2024 (Rwanda Bribery Index 2024).
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2 400, bugaragaza ko muri rusange abantu batswe ruswa bagiye gusaba serivisi mu bigo no mu nzego zinyuranye ari 15,90%, naho abagera kuri 2,60% bakaba ari bo bavuze ko bayisabye.
Urwego rw’abikorera ruza ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo ruswa, aho ruri ku gipimo cya 13%, mu gihe Ibigo nka REG cyo cyagaragayemo ruswa iri ku rugero rwa 7,80%, ndetse na WASAC ikaba iri ku gipimo cya 7,20%.
Ubu bushakashatsi bunagaruka ku gipimo cy’ingano ya ruswa yatanzwe, aho muri uyu mwaka wa 2024, hatanzwe ruswa y’amafaranga angana na 17 041 203 Frw.
Muri aya mafaranga yatanzwe nka ruswa, 56% yatanzwe mu nzego z’ibanze, aho yatanzwe cyane muri serivisi zo gusaba ibyangombwa byo kubaka.
Ni mu gihe ruswa yatanzwe muri Polisi y’u Rwanda, ari 18% muri ariya yose yatanzwe, aho byari byiganje cyane muri serivisi zo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiga.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko Abacamanza ari bo bakiriye ruswa y’amafaranga menshi, aho mu bakorewe ubu bushakashatsi, bavuze ko bahaye abo muri uru rwego rw’Ubucamanza, Miliyoni 1,9 Frw, arimo ibihumbi 600 Frw yishyuwe kugira ngo hihutishwe imanza, ndetse n’ibihumbi 500 Frw yatanzwe mu bashakaga gutsinda imanza, ndetse n’ibihumbi 800 Frw yatanzwe mu kurangiza imanza.
Hanagaragajwe ibigo byagaragayemo izamuka rya ruswa ugereranyije n’uko yari ihagaze umwaka ushize, aho REG iza ku mwanya wa mbere, kuko ruswa ivugwamo yageze kuri 7,80% muri 2024 ivuye kuri 5,80% yariho umwaka ushize wa 2023, naho muri WASAC igera kuri 7,20% mu 2024 ivuye kuri 5,20%.
Transparency International Rwanda kandi ivuga ko muri uyu mwaka wa 2024, abantu 92% batswe ruswa batabitanzeho amakuru, ku mpamvu zinyuranye, zirimo kwanga kwiteranya, aho iyi mpamvu yatanzwe n’abantu bari ku rugero rwa 24,7%.
Ni mu gihe abagera kuri 19,2% banga gutanga amakuru kuri ruswa, batanga impamvu ya ‘Ntibinturukeho, mu gihe abandi 17,8% baba bamva ko n’iyo bayatanga ntacyo byahindura, mu gihe abagera kuri 16% bo batanze impamvu yo kuba badasobanukiwe urwego baha ayo makuru.
RADIOTV10