Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Korea y’Epfo: Nyuma y’impanuka idasanzwe y’indege ubu haravugwa iki?

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in AMAHANGA
0
Korea y’Epfo: Nyuma y’impanuka idasanzwe y’indege ubu haravugwa iki?
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’agateganyo wa Korea y’Epfo, yategetse ko hakorwa iperereza ryihuse nyuma y’impanuka y’indege yahitatanye abantu 179, ikarokokamo babiri, avuga kandi ko icyavuye mu iperereza gitangazwa mu gihe cya vuba.

Iri tegeko ryatanzwe na Perezida w’agateganyo wa Korea y’Epfo, Choi Sang-mok kuri uyu wa mbere, asaba ko hakorwa icukumbura muri sisiteme z’ibijyanye n’indege kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yahitanye abagenzi 175 n’abakozi bane ba sosiyete y’iyi ndege.

Iyi mpanuka y’indege ya Sosiyete ya Jeju Air, yabaye ubwo iyi ndege yagwaga ku kibuga cy’Indege cya Muan International Airport, ubwo yakubitaga igikuta igahita isandara.

Ubu ikihutirwa ni ukumenya imyirondo y’abantu bahitanywe n’iyi mpanuka kugira ngo bifashe imiryango yabo, aho bivugwa ko abenshi muri bo ari abo muri Korea y’Epfo, ndetse bakaba bari bavuye muri Thailand kwizihirizayo iminsi mikuru ya Noheli.

Perezida w’agateganyo wa Korea y’Epfo, Choi Sang-mok yagize ati “Na mbere yuko hajya hanze ibiri gukorwa byo kumenya imyirondoro y’abayiguyemo, abayobozi bari gukorana n’inzego mu iperereza ry’icyateye iyi mpanduka, kandi mu gihe cya vuba biramenyeshwa imiryango.”

Yakomeje agira ati “Nkuko mu gihe cya vuba gishoboka hajya hanze ibyavuye mu igenzura, Minisiteri y’ubwikorezi irasabwa gukora icukumbura ryihuse muri sisiteme yose y’ibikorwa by’indege kugira ngo hatongera kuba impanuka nk’iyi.”

Minisiteri y’ubwikorezi muri iki Gihugu cya Korea y’Epfo, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere, hatangira icukumbura ryihariye ku ndege zose zo mu bwoko bwa 101 Boeing 737-800 zikorera muri iki Gihugu, ryibanda ku bibazo zikunze kugira.

Iyi ndege ya Jeju Air flight 7C2216 yakoze impanuka ku kibuga ubwo yari ivuye i Bangkok mu Murwa Mukuru wa Thailand, ubwo yururukaga ku isaaha ya saa tatu za mu gitondo z’amasaha ngengamasaha kuri iki Cyumweru.

Abari gukora iperereza, bari kugenzura ko iyi mpanuka yaba yatewe no kuba hari ikiguruka cyaba cyayobeye muri moteri ibizwi nka ‘bird strikes’ ubwo yariho igwa, ibintu bikunze gutera impanduka z’indege.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + nineteen =

Previous Post

U Rwanda rwatanze umucyo ku kinyoma cyacuzwe na FARDC runagaragaza uburyo ari ikinamico

Next Post

Igikekwaho gutera impanuka y’imodoka yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe i Rubavu

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

by radiotv10
13/09/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo...

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwaho gutera impanuka y’imodoka yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe i Rubavu

Igikekwaho gutera impanuka y’imodoka yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe i Rubavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.