Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yatangaje igishobora kuzakorwa ku Itegeko ryazamuye impaka ryashyiriweho ‘abatinganyi’ muri Uganda

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Gen.Muhoozi yatangaje igishobora kuzakorwa ku Itegeko ryazamuye impaka ryashyiriweho ‘abatinganyi’ muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko umwaka utaha Leta ya Uganda izakuraho itegeko rihana abantu bakundana/baryamana n’abo bahuje ibitsina [bakunze kwita Abatinganyi], ngo abona ari ukubarenganya kuko ari abarwayi ahubwo bakwiye gusengerwa.

General Muhoozi Kainerugaba ukuriye Igisirikare cya Uganda, unahabwa amahirwe yo kuzasimbura umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Musevenyi, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025.

Uyu musirikare ufite icyubahiro gihambaye muri Uganda, amaze iminsi atanga ibitekerezo bitavugwaho rumwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho kuri uyu wa Gatanu, yavuze kuri iri tegeko rihana abatinganyi ryasinywe na se Museveni muri 2023, aho riteganya ibihano birimo kugeza ku rupfu.

General Muhoozi yagize ati “Muri 2026, tuzakuraho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina. Ni abarwayi, ariko mu gihe Imana yabaremye uko, ni iki kindi twakora? Ndetse no kubakubita ntacyo byatanga. Tuzabasengera.”

Muhoozi yavuze kandi ko mu minsi micye ishize, ubwo yari mu Buyapani hari abamubajije impamvu Ubutegetsi bwa Uganda, buhonyora uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.

Ati “Naratunguwe kandi birambabaza cyane. Abayapani ni abantu baharanira uburenganzira nkatwe. Ndabubaha cyane. Nababajije uko tubabangamira, hanyuma bambwira iby’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.”

General Muhoozi yakomeje asaba Abanya-Uganda, ko bakwiye gukuraho iri tegeko ryateje impaka ku rwego mpuzamahanga, avuga ko ryatumye Uganda ifatwa nabi ku rwego rw’Isi.

Ubwo Museveni udakozwa iby’izi ngeso z’inzaduka yashyiraga umukono kuri iri tegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, bimwe mu Bihugu bivuga ko bikomeye ku ihame ry’uburenganzira bwa muntu nka Leta Zunze Ubumwe za America, byahagurukiye kurirwanya ndetse bivuga ko bizafatira ibihano iki Gihugu, ariko abisubiza avuga ko Uganda yamye yikura mu bibazo byagiye biza, kandi ikabisohokamo yemye.

Muri Werurwe 2023 General Muhoozi, ubwo yavugaga kuri iri tegeko, yari yamaganye abariho baryamagana, yari yagize ati “Ubutinganyi ni icyaha! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.”

Icyo gihe kandi yari yageneye ubutumwa sosiyete mvamahanga zari zavuze ko zigiye gufunga imiryango kubera iri tegeko, agira ati “Turifuza kubafasha gupakira imizigo ubundi bakagenda bakava mu Gihugu cyacu cy’umugisha! Uganda ni Igihugu cy’Imana!”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Ikibazo cy’umunyamakuru wakubitiwe i Mageragere cyatanzweho amakuru mpamo atandukanye n’ayari yatangajwe

Next Post

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje abahanzi Nyarwanda bo kwitega

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

IZIHERUKA

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura
AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

02/11/2025
The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje abahanzi Nyarwanda bo kwitega

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje abahanzi Nyarwanda bo kwitega

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.