Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku bahitanywe n’akaga kabaye muri Nigeria ku bari bagiye gushakisha ubutunzi

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in AMAHANGA
0
Amakuru mashya ku bahitanywe n’akaga kabaye muri Nigeria ku bari bagiye gushakisha ubutunzi
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abaguye mu mpanuka y’iturika ry’imodoka yari itwaye Lisansi mu gace ko mu majyaruguru ya Nigeria, wazamutse ugera ku bantu 98.

Amakuru y’izamuka ry’imibare y’abahitanywe n’iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutabazi.

Iturika ry’iyi modoka, ryabaye ubwo abaturage bageragezaga kwimura Lisansi yari mu modoka yari yapfiriye mu muhanda, bayijyana mu yindi kamyo bakoresheje moteri.

Ibyo ni byo byabaye intandaro y’iryo iturika rikomeye, ryahitanye abari bari barimo kwimura Lisansi n’abandi bagerageza kuyiba ngo bayicuruze.

Uretse aba bantu 98 bahitanywe n’iyi mpanuka, hanakomeretse abandi bantu 69, mu gihe amaduka 20 yegereye ahabereye iyi mpanuka, yahiye agakongoka.

Inzego zishinzwe ubutabazi muri Nigeria, zatangaje ko umubare w’abapfuye bazize iyi mpanuka ushobora gukomeza kwiyongera.

Lisansi muri iki Gihugu cya Nigeria, ikomeje kuba idolari, kuko ibiciro byayo byatumbagiye nyuma yuko ubutegetsi bwa Perezida Bola Tinubu bukuyeho nkunganire kuri iki gicuruzwa mu rwego rwo gukoresha ayo mafaranga mu bikorwa bigamije iterambere.

Ni icyemezo cyazanye ingorane zikomeye ku baturage ba Nigeria, kuko byatumye kwiba lisansi mu modoka zitwara peteroli zapfiriye mu muhanda biba ibisanzwe muri Nigeria, kuko hari abantu babibona nk’amahirwe yo kubona Lisansi ku buntu bashobora gukoresha cyangwa kugurisha bagamije inyungu, gusa hakomeje kuba impanuka z’iturika ry’izi modoka zihitana benshi.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024, indi modoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli, yaturikanye abantu bari bagiye kuvoma Lisansi yayo nyuma yuko yari yaguye, ihitana abarenga 150.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 1 =

Previous Post

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwapfushije umuntu warugizemo uruhare

Next Post

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC rukomeje guhindura isura

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC rukomeje guhindura isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.