Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC rukomeje guhindura isura

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano iremereye hagati ya M23 n’Igisirikare cya Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’abasirikare barimo ab’u Burundi, uyu mutwe wafashe agace ka Minova, kari inzira y’izi ngabo z’u Burundi zakoreshaga zerecyeza muri Kivu ya Ruguru guha umusada FARDC.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, imirwano yari yakomereje mu gace ka Kimoka ku gasozi ka Busakara, aho byavugwaga ko uyu mutwe ukomeje kwagura ibice ugenzura, werecyeza no muri Kivu y’Epfo.

Muri iyi mirwano yimukiye muri Kivu y’Epfo, umutwe wa M23 na ho ukomeje kwigaruria ibice binyuranye, birimo aha Minova yafashe, hari hasanzwe ari inzira y’Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe nka Wazalendo, bakoreshaga berecyeza muri Kivu ya Ruguru, bajya guha ubufasha FARDC.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, imirwano ikomeje gukara muri Teritwari ya Kalehe, aho uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, rugizwe n’abasirikare ba FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi bo mu mitwe nka Wazalendo na FDLR, rwagiye rusubizwa inyuma, runatakaza imbaraga cyane.

Gufata aka gace ka Minova, biri mu byafasha M23 guhangana n’ibitero bikomeye by’ingabo z’u Burundi, zimaze iminsi zihanganye n’uyu mutwe mu mirwano ikomeye.

Umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko u Burundi bukomeje kongera abasirikare muri DRC, aho wavuze ko nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi agiriye uruzinduko mu Burundi, iki Gihugu cyongereye umubare w’abasirikare.

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar aherutse kugirana na BBC, yagize ati “Ejobundi Umukuru w’Igihugu cya Congo, Tshisekedi yagiye i Burundi gusaba izindi ngabo zo kugira ngo zize kuturangiza. Bohereje amakamyo makumyabiri n’abiri (22) ava i Bukavu aza ahitwa i Kalehe bashaka kudutera ahitwa i Ngungu ngo baturangize.”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yemeye ko hari abasirikare b’iki Gihugu bakomeje kuburira ubuzima muri iyi ntambara barimo muri Congo, aho yavuze ko urugamba ari ko rumera, harimo abapfa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − ten =

Previous Post

Amakuru mashya ku bahitanywe n’akaga kabaye muri Nigeria ku bari bagiye gushakisha ubutunzi

Next Post

Uko Dj Brianne yari agiye kwisanga mu kirego cy’abarimo Emelyne ukurikiranyweho ibirimo ibiterasoni

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Dj Brianne yari agiye kwisanga mu kirego cy’abarimo Emelyne ukurikiranyweho ibirimo ibiterasoni

Uko Dj Brianne yari agiye kwisanga mu kirego cy’abarimo Emelyne ukurikiranyweho ibirimo ibiterasoni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.