Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uko Dj Brianne yari agiye kwisanga mu kirego cy’abarimo Emelyne ukurikiranyweho ibirimo ibiterasoni

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uko Dj Brianne yari agiye kwisanga mu kirego cy’abarimo Emelyne ukurikiranyweho ibirimo ibiterasoni
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvanamiziki Gateka Esther Brianne uzwi nka Dj Brianne yatangaje ko nyuma yuko hatawe muri yombi abantu barimo Kwizera Emelyne wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni, bamutanzeho amakuru, bigatuma RIB imuhamagaza, ariko ikabura ikimenyetso cy’ibyo bari bamuvuzeho.

Uyu muvangamiziki umaze kubaka izina mu Rwanda, yavuze ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2025, ndetse akajyanwa gupimwa ibiyobyabwenge, ariko bagasanga mu mubiri we ntabirimo,

Ni nyuma yuko itsinda ry’abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, no gukora ibiterasoni; batanze amakuru bavuga ko uyu muvangamiziki na we akoresha ibiyobyabwenge ndetse ko babisangira.

Dj Brianne yagize ati “Bariya bakobwa batanze amakuru ko twasangiraga ibiyobyabwenge, rero njye nari maze igihe narabiretse kuko kuva nabatizwa nabivuyeho.”

Uyu muvangamiziki yemera ko yigeze kunywa ibiyobyabwenge, ariko ko kuba yakwinjira mu gakiza akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, akabatizwa mu mazi menshi, atigeze yongera kubinywa.

Ati “Ni ibintu nakoreshaga cyera, ariko uyu munsi baba bambeshyeye kuko kuva nabatizwa nkahitamo kuyoboka Yesu Kristu nk’Umwami n’umukiza hari ibyo natandukanye na byo.”

Avuga ko amakuru yatanzweho na bariya bakobwa, yari agiye kumushyirishamo agafungwa, ariko ko Imana yamaze kuyoboka, yamutabaye.

Aba bakobwa bari batanzeho amakuru, batawe muri yombi tariki 17 Mutarama 2025, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.

Batawe muri yombi nyuma yuko mu cyumweru gishize hasakaye amashusho agaragaramo abakobwa barimo Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’ bariho bakora ibikorwa by’ibiterasoni, byamaganiwe kure.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC rukomeje guhindura isura

Next Post

AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

Related Posts

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.