Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Haravugwa inkuru itari nziza mu mubano wa ‘Couple’ y’ibyamamare yakundwaga na benshi

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Haravugwa inkuru itari nziza mu mubano wa ‘Couple’ y’ibyamamare yakundwaga na benshi

2Baba na Annie baherutse gutandukana

Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Innocent Ujah Idibia, uzwi nka 2Baba cyangwa 2Face Idibia, yatangaje ko we n’umugore we Annie Macaulay batandukanye ndetse ko batangiye inzira yo kwaka gatanya mu nkiko.

Byatangajwe n’uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria, 2Baba wamenyakanye ku izina rya 2Face Idibia, mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025.

Muri ubu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, 2Baba yagize ati “Muraho nshuti zanjye n’abandi mwese. Ndifuza kuvuga ikintu gito ariko nanone kinini…Njye na Annie Macaulay twabaye dutandukanye, kandi turi gutegura ikirego cya gatanya.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cya vuba azasangiza abantu inkuru y’agahinda ke n’ibibazo byari mu rushako rwe na Annie Macaulay, kugira ngo abantu bamenye ukuri.

Ati “Mu gihe cya vuba nzashyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ngaruka ku nkuru yanjye. Atari uko ari buri wese ukeneye kumenya ubuzima bwite bwanjye, ahubwo kuko nkunda inshuti zanjye kandi nifuza ko zimenya ko ndi umwere cyangwa umunyamakosa.”

Ibi bitangajwe nyuma yuko urugo rw’aba bombi ruvuzwemo ibibazo ndetse ko batandukanye, aho umugore wa 2Baba, ari we Annie Macaulay atangaje ko umugabo we amuca inyuma.

Couple y’aba bombi, ni imwe mu zakundwaga na benshi bakurikirana ubuzima bw’ibyamamare, kubera uburyo bakunze kugaragaza ko bimariranyemo, ndetse bakaba barahuriye muri filimi imwe yakunzwe na benshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Hari Abasirikare ba Congo-FARDC bahungiye mu Rwanda bishyikiriza RDF ku bushake

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
AMAHANGA

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Hari Abasirikare ba Congo-FARDC bahungiye mu Rwanda bishyikiriza RDF ku bushake

AMAKURU AGEZWEHO: Hari Abasirikare ba Congo-FARDC bahungiye mu Rwanda bishyikiriza RDF ku bushake

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.