Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, yagaragaje ifoto yafotowe ahagaze ku Kibuga cy’Indege cya Goma, avuga ko ubu cyose cyamaze kugwa mu maboko y’uyu mutwe.

Ni ifoto yashyizwe hanze na Col Willy Ngoma kuri uyu Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 ku isaha ya saa sita zirengaho iminota micye ku masaha yo mu Rwanda.

Iyi foto igaragaza Col Willy Ngoma ahagaze ku Kibuga cy’Indege cya Goma, iherekejwe n’ubutumwa bwe bugira buti “Ikibuga cy’Indege cya Goma ubu cyose kirinzwe n’Intare [abarwanyi ba M23 bakunze kwiyita Intare za Sarambwe].”

Willy Ngoma atangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri uyu mutwe wa M23 unafunze ibikirwa by’iki kibuga cy’Indege cya Goma, aho ku ya 26 Mutarama 2025 wari watangaje ko ufunze ibikorwa byacyo kuko cyifashishwaga n’uruhande bahanganye mu bitero by’indege byari birembeje abaturage n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Willy Ngoma atangaje ifatwa burundu rw’iki Kibuga cy’Indege cya Goma, nyuma y’umunsi urengaho amasaha, mugenzi we Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, atangaje ko umujyi wa Goma wamaze kubohorwa.

Hari n’amafoto yagiye hanze agaragaza abarwanyi ba M23 bari muri uyu mujyi wa Goma rwagati, ndetse uyu muvugizi w’uyu mutwe, Col Willy Ngoma we n’abandi barwanyi bapfukamye hasi bashimira Imana kuba yatumye bagera kuri iyi ntambwe.

Gusa amakuru ava muri uyu mujyi, avuga ko hari uduce tukirimo uruhande ruhanganye n’uyu mutwe, rugikomeje guhanyanyaza rwihagararaho, mu gihe abenshi biganjemo abasirikare ba FARDC bamaze gukuramo akabo karenge bagahungira mu Rwanda.

Willy Ngoma ku kibuga cy’Indege cya Goma

Bashimiye Imana yababaye imbere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Next Post

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Related Posts

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo,...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

IZIHERUKA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba
MU RWANDA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.