Monday, August 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku rubanza rw’umusirikare wa RDF wishe abaturage batanu abarasiye mu kabari

radiotv10by radiotv10
06/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Amakuru agezweho ku rubanza rw’umusirikare wa RDF wishe abaturage batanu abarasiye mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Sgt Minani Gervais wo mu Ngabo z’u Rwanda [ntarahamwa n’icyaha mu buryo bwa burundu ngo yamburwe amapeti] uherutse gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu ahamijwe kwica ku bushake abaturage batanu, ariko akajurira, yatangiye kuburanishwa mu bujurire.

Ni urubanza rwatangiye kumvwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwongeye kubera ahakorewe icyaha gikekwa kuri Sergeant Minani Gervais cyo kwica arashe abaturage batanu mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.

Ubu bujurire bwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025 nyuma y’amezi abiri akatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Uregwa ahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, we n’umunyamategeko we Me Muligande Jean Claude, bavuze ko Urukiko rwafashe icyemezo cya mbere, hari byinshi rwirengagije.

Uruhande rw’uregwa wari wabanje kuburana mbere atunganiwe kuko umunyamategeko we yari yikuye mu rubanza, rwavuze ko Sgt Minani afite ibibazo byo mu mutwe, ku buryo atari akwiye gukorerwa uburyozwacyaha.

Uruhande rw’uregwa rwasabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare gutesha agaciro icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu no kwamburwa amapeti yose, ubundi urubanza rugatangira bundi bushya.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwongeye gushimangira ko uregwa ari muzima, ndetse bwibutsa ko isuzuma ryakozwe n’inzobere z’ubuzima bwo mu mutwe, ryagaragaje ko ntakibazo cyo mu mutwe afite, kandi ko icyemezo cyabigaragaje cyeretse impande zose.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko ibyatangajwe n’uruhande rw’uregwa bigamije gutinza nkana urubanza, bwavuze kandi ko uregwa yemeye kwiburanira, ndetse akaba yaraburanye yemera icyaha, akaba yaranemeye kuburana atunganiwe atabishyiriweho agahato.

Icyemezo cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisirikare tariki 09 Ukuboza 2024, rwari rwahamijwe Sgt Minani ibyaha bitatu, ari byo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru, n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.

Mu iburanisha ryo mu rubanza rw’ibanze ryabaye tariki tariki 03 Ukuboza 2024, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwasabye Urukiko guhamywa ibyaha rukamuhanisha igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica, igifungo cy’imyaka itanu ku cyaha cyo kwiba no kwangiza ibikoresho bya gisirikare, n’igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe.

Ibi byaha biregwa, Sergeant Minani Gervais, bishingiye ku gikorwa cyabaye tariki 14 Ugushyingo 2024 ubwo uregwa yarasiragara abantu batanu mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Rubyiruko mu Kagari ka Rusharara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamashe.

Sgt Minani kuri uyu wa Kane imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean Paul says:
    6 months ago

    uko biri numuntu watojwe na RDF hakorwe iperereza Ricukumbuye harebwe Icyabimuteye nubwo yakoze icyaha arko ntiwarasa abantu kubusa gusa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eight =

Previous Post

Umuhanzikazi Nyarwanda yambitswe impeta y’urukuko n’umunyamakuru

Next Post

U Rwanda rwageneye ubutumwa u Budage ku bw’ibyago bwagize

Related Posts

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye
AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwageneye ubutumwa u Budage ku bw’ibyago bwagize

U Rwanda rwageneye ubutumwa u Budage ku bw’ibyago bwagize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.