Bamwe mu banyeshuri bahisemo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko hari abakibaca intege bababwira ko ibyo bagiyemo byigwa n’abacikirije amashuri.
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Nyabihu mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko hari inshuti, abavandimwe n’ababyeyi bagiye babaca intege mu gihe bahitagamo kwiga tekiniki.
Nyiramahirwe Aline ati “Hari abancaga intege ‘bati urabona kwiga Fashion Designing abantu bamaze kuba benshi hanze…’ ariko nyine njye sinabyitaho. Ni umwuga udasaza aho wagera hose wabasha gukora kandi ugakora bikorpheye.”
Izere Pacifique wiga Ubudozi n’imideri muri iri shuri na we yagize ati “Hari igihe abahungu bagira imyumvire bati ‘ni gute wadoda iribaya, wadoda ijipo’ ngo ‘ubu se washobora gupima umukobwa…’ ibintu nk’ibyo ugasanaga abandi bahungu ni yo myumvire bafite.”
Umuraza Sophie wiga Manifucturing Technolgy ati “Abakobwa bagenzi banjye bambwiraga ko ari iby’abahungu.”
Bamwe mu baturage bo muri aka gace, na bo baracyafite imyumvire ko imyuga n’ubumenyi ngiro, ari iby’abantu baciriritse.
Nzayisenga Marie Goreth wo mu Mudugudu w’Akazuba mu Kagari ka Rugeshi, mu Murenge wa Mukamira uturiye iri shuri, yagize ati “Iyo afite ubwenge aba nko mu ba mbere yakwiga amasomo asanzwe.”
Bamwe mu banyeshuri bagiye muri aya masomo, bavuga ko batangiye gusogongera ku byiza byayo nubwo hari abatarumva akamaro kayo.
Umwe ati “Mu Kiruhuko hari ikiraka twakoze cyo gukora inzugi ku cyubakwa bari kubaka inzu natwe tukabakorera inzugi. Nakozeyo ukwezi kose banampemba ibihumbi 85 ku kwezi.”
Umuyobozi w’Urwego rwa Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro mu Rwanda RTB, Paul Umukunzi avuga ko abagifite imyumvire yo gusugura aya masomo, bakwiye kubireka, kuko na yo ari amasomo nk’andi.
Ati “Abarangiza muri TSS benshi banabishaka bajya mu mahuri makuru ariko hari n’abahita bifuza gukomeza bakajya ku isoko ry’umurimo kubera ko ubushobozi nabwo barabufite. Barangiza kwiga bafite icyo bakora bakajya kuba bashaka akazi.”
Akomeza agira ati “Sitatistike zitwereka ko abarenga 67% bakirangiza amezi atandatu bahita babona akazi bakajya gukora, abandi basaga 23% bagakomeza muri za Kaminuza zitandukanye. Ni yo mpamvu dukomeza gushishikariza urubyiruko rwacu n’ababyeyi kugira ngo babyumve ahubwo bashishikarize abana babo gukunda TVET bamenye ibyiza byayo banayisabe bajye no kuyiga bityo Igihugu cyacu kizagere ku ntumbero yo kwiteza imbere.”
Mu cyerekezo 2050, Leta y’u Rwanda iteganya ko 60% by’azajya barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya biga tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro bikajyana na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2, aho biteganijwe ko byibura hazahangwa imirimo ibyara inyungu Miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hakazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/vlcsnap-2025-02-06-00h37m39s486.png?resize=800%2C450&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/vlcsnap-2025-02-06-00h37m47s603.png?resize=800%2C450&ssl=1)
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10