Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

radiotv10by radiotv10
17/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuba Perezida mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, anashimira Moussa Faki Mahamat warangije manda ze.

Mahmoud Ali Youssouf wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, ni we watorewe kuba Perezida mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu Nteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango yateranye ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe uyu mwanya wo kuyobora Komisiyo y’uyu Muryango.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Mushya wacu wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe Mahmoud Ali Youssouf wabonye intsinzi mu itsinda ry’abandi bayobozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, benshi batewe ishema na Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira abandi batorewe imyanya inyuranye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, barimo Selma Malika Haddadi watorewe kuba Visi Perezida wayo. Ati “Bombi mbifurije kuzasohoza neza inshingano zabo nshya.”

Selma Malika Haddadi yatorewe uyu mwanya wo kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya AU, asimbuye Umunyarwandakazi Dr Monique Nsanzabaganwa wari wazigiyeho muri 2021.

Perezida Kagame yakomeje anashimira Perezida wa Komisiyo ya AU ucyuye igihe, Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat, warangije manda ze ebyiri.

Ati “Ndashimira kandi byimazeyo Perezida ucyuye igihe Moussa Faki Mahamat wagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubumwe bwa Afurika. Umuhate we mu kwimakaza amahoro n’iterambere, byagize uruhare mu kuzamura imikoranire ihamye hagati y’Ibihugu byacu. Adusigiye ubumwe buvuguruye bw’ibanze.”

Perezida Paul Kagame na we ashimirwa uruhare yagize mu mavugurura y’uyu Muryango wa Afurika Yunze, ubumwe aho inshingano yahawe zo kuyobora amavugurura yawo, zagenze neza, kandi zishimwa na buri wese.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

M23 nyuma yo kogenzura Bukavu yavuze ibyo yihutiye gukora

Next Post

Rutsiro: Bahishuye impamvu abana babo barangiriza amashuri muri ‘Primaire’

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Bahishuye impamvu abana babo barangiriza amashuri muri ‘Primaire’

Rutsiro: Bahishuye impamvu abana babo barangiriza amashuri muri ‘Primaire’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.